Uhagarariye Polisi yashimangiye ko ukoresha ibiyobyabwenge  atazihanganirwa.

Uhagarariye Polisi yashimangiye ko ukoresha ibiyobyabwenge atazihanganirwa.

 Ibiyobyabwenge ntibitanga ubwenge ahubwo byangiza ubuzima bw’ubikoresha. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu karere ka Nyagatare  kuri uyu wa 13 Ukuboza,2014 ubwo urubyiruko rwo mu itorero ADEPR intara y’uburasirazuba rwasozaga igiterane cy’iminsi 2 kibanze ku gukangurira urubyiruko kureka ibiyobyabwenge.

Mu gusoza iki giterane, abakitabiriye cyane cyane urubyiruko, babanje gukora urugendo ku maguru bamagana ibiyobyabwenge. Ni urugendo rwahereye ku itorero ADEPR mu karere ka Nyagatare bazenguruka umujyi kugera aho batangiriye.

Urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge.

Urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge.

Pasiteri Kamanzi Callixte umushumba w’ururembo wungirije mu ntara y’iburasirazuba avuga ko itorero ADEPR nk’iribwiriza ubutumwa bwiza abantu bakakira umwuka wera rifite n’ inshingano yo gukangurira urubyiruko kuva mu ngeso mbi ndetse no kureka ibiyobyabwenge.

Bayisenge Emerine utuye mu mudugudu wa Barija ya 2 akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare, Ni umukirisitu mu itorero ADEPR, Akangurira urubyiruko rugenzi rwe kureka ibiyobyabwenge kuko n’ubwo ababikoresha bavuga ko byongera ubwenge ahubwo bibwangiza kandi bikabagiraho n’ingaruka mu buzima bwabo.

Urubyiruko rwasabwe kujya kwibwiriza abandi bakava mu biyobyabwenge.

Urubyiruko rwasabwe kujya kwibwiriza abandi bakava mu biyobyabwenge.

Muri iki giterane kandi hari rumwe mu rubyiruko rwakiriye agakiza ndetse runatangaza ku mugaragaro ko rwari rwarabaswe n’ibiyobyabwenge cyane inzoga ya Kanyanga n’urumogi. Mu butumwa bwahawe urubyiruko rw’abakirisitu b’itorero ADEPR ni ukujya guhindura abandi kugira ngo ibiyobyabwenge biranduke burundu mu Rwanda.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment