Karongi: Handicap International yatangiye urugendo rwo gucutsa abafatanyabikorwa bayo

Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2014, Umuryango Handicap International wita ku bafite ubumuga watangiye gutegurira gucuka abafatanyabikorwa bawo bo mu Karere ka Karongi muri gahunda y’Uburezi Budaheza yakanguriraga ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubashyira mu ishuri ndetse ukanahugurira abarezi kwigishiriza hamwe abana bafite ubumuga n’abatabufite.

Karongi: Handicap International yatangiye urugendo rwo gucutsa abafatanyabikorwa bayo

Ntawiha Marie Rose, umukozi wa Handicap International uhagarariye iyi gahunda y’Uburezi Budaheza mu turere twa Karongi, Rutsiro, Ngororero na Nyamasheke wakoreragamo avuga ko icyiciro cyawo cya mbere cy’imyaka ibiri kizarangira muri Werurwe 2015 dore ko ngo cyatangiye muri 2013.

Ntawiha akomeza avuga ko Handicap yishimira impinduka yagaragaye kubera uyu mushinga agasaba ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze gukomereza ku byo bari bamaze kugeraho. Agira ati “Ubundi twebwe icyo twari tugamije cyane ni uguhindura imyumvire y’abaturage bakumva ko umwana ufite ubumuga ari umwana nk’undi wese akaba ari yo mpamvu dusaba abayobozi kwinjiza muri gahunda zisanzwe z’uburezi ibyo uyu mushinga wakoraga kandi n’ababyeyi bagakomeza kwita ku bana nk’uko byari bisanzwe.”

Uyu mukozi wa Handicap avuga ko ibyo bigiye muri iki gice cya mbere cy’umushinga bizabafasha mu tundi turere cyangwa indi mirenge uzakomerezamo dore ko iyi myaka ibiri ya mbere yawo yafatwaga nk’igihe cy’igererageza.

Bamwe mu bafatanyabikorwa b’uyu mushinga bavuga ko wazanye impinduka zikomeye mu buzima bw’abana bafite ubumuga ubundi bahoraga batotezwa haba iwabo mu ngo ndetse no ku mashuri. Mukaniyonzima Marie Rose, umubyeyi wo mu Kagari ka Munanira mu Murenge wa Gitesi, avuga ko kuva umushinga w’uburezi budaheza waza yabonye impinduka mu buzima bw’umwana we ufite ubumuga bwo kutumva. Yagize ati “Njyewe byaranshimishije cyane kuko umwana wanjye abandi bana bamwitaga igipfamatwi ubundi bakamwita cya bihuri ariko iyo ageze ku ishuri kubera ko n’ubwo atumva neza ariko iyo mwegereye ukamujya mu matwi yumva ubimwise abibwira mwarimu akamuhana none bigenda bigabanuka.”

Bamwe mu barium wahuguriwe ,uyu mushinga kwigisha abana bafite ubumuga mu mashuri asanzwe bavuga ko n’ubwo uyu mushinga wabafashije cyane kandi ugafasha n’abana bafite ubumuga kwisanga mu bandi bakigana ngo ugiye gusoza ibikorwa hakiri ibibazo bikiri inzitizi ku burezi bw’abana bafite ubumuga. Nirere Madelene, umwarimukazi ku Kigo cy’amashuri Abanza cya Gitesi avuga ko ubumenyi bahawe bwabafashije kumenya gutanga ubumenyi ku bana babana n’ubumuga butandukanye ariko ngo akaba asanga hakwiye ibindi birenzeho ku bana bafite ubumuga bwo kutabona. Agira ati “Ni byiza dushobora kwigisha abana batumva n’abatavuga yewe n’abafite ubumuga bundi butandukanye ndetse n’abatabo tukabafasha gusabana n’abandi ndetse bakagira n’icyo bunguka ku byo bashobora gufata mu mutwe ariko ntitubona ukuntu twabigisha gusoma no kwandika.”

Uyu mwarimukazi agasaba ko habaho ubundi buvugizi cyangwa se uyu mushinga ukaba wakomeza kuri gahunda yihariye n’abana bafite ubumuga bwo kutabona kugira ngo na bo bashobore kubona uko biga. Ntawiha Marie Rose, umukozi wa Handicap International wari uhagarariye uyu mushinga avuga ko babitekerejeho uyu mushinga ugitangira ariko bashaka gutumizaho imashini zibafasha kwiga gusoma no kwandika bita “bli” mu Cyongeraza bagasanga ngo zazahagera umushinga urimo kurangira dore ko ngo abazizana bazizana ku buryo bwa commande bigasaba gutumiriza nyinshi icyarimwe mu gihe mu Karere ka Karongi bari bafitemo abana babiri gusa bafite icyo kibazo.

Iyi mushinga  w’Uburezi Budaheza wa Handicap International uterwa inkunga n’Ikiga Innovation For Education cyangwa ugushya mu burezi gikorera muri Minisiteri y’Uburezi ku nkunga ya Leta y’Ubwongereza. Uyu mushinga ubundi ngo wibandaga ku bukangurambaga bwo gushyira abana bafite ubumuga mu mashuri ndetse no kubaka ubushobozi bw’ abarezi kwigishiriza hamwe n’abana bafite ubumuga. Umushinga w’Uburezi Budaheza ngo ukaba usize bahuguye abarimo batandatu kuri buri kigo mu bigo cumi na kimwe bakoreragamo muri Karongi mu guhugurira abandi barium kwigishiriza abana bafite ubumuga hamwe n’abandi bana mu mashuri asanzwe. Muri abo bane ngo bagiye bahugurwa na Handicap International babiri bagahugurwa na ADRA Rwanda kuko na yo bafatanya muri icyo gikorwa. Mu karere ka Karongi bakaba ngo bakoreraga mu mirenge ine gusa ari yo Bwishura, Rubengera, Rugabano na Gitesi mu gihe ako karere gafite imirenge cumi n’itatu.

Mu rwego rwo gufasha ababyeyi n’abarezi bahuguwe muri iyi gahunda gukomeza ibikorwa dore ko uyu mushinga uzarangira muri Werurwe 2015, Handicap International ngo ikaba yarabashije kwibumbira mu matsinda azavamo amakoperative. Ayo matsinda ngo bakaba barayahaye ihene aho bagiye batanga ihene imwe ku bantu batatu ubwo bagatanga umubare w’ihene bakurikije umubare w’abari mu itsinda ndetse ikaba yabemereye no kubashyirira amafaranga ibihumbi ijana (100,000Rwf) kuri konti azabafasha mu gutegura udushinga duto tuzajya tubafasha mu gukurikirana ubuzima bw’abana bafite ubumuga muri bimwe mu bikorwa bakoranaga n’uyu muryango. Ku barezi uyu muryanga wanabahaye impamyabumenyi zigaragaza ko bahuguriwe uburezi budaheza ndetse unaba imfashanyigisho izabafasha gukomezo kwibuka ibyo bahuguriwe ndetse no kubasha kubihugurira abandi.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment