Huye: Kurera umwana n’iyo yaba Atari uwawe ni ishema ku  babikora

Huye: Kurera umwana n’iyo yaba Atari uwawe ni ishema ku  babikora

Bamwe mu babyeyi bo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru barera abana batagira kivurira baratangaza ko kurera umwana n’ubwo yaba atari uwawe, ari ishema n’ibyishimo kubiyemeza kubikora.

Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana hano mu Rwanda ikomeje guhamagarira ababyeyi b’abanyarwanda kugira umutima utabara kandi ukunda kugirango ntihakagire umwana ubura umuryango abamo muri aba b’imfubyi, abatabwa n’abababyaye cyangwa abavuka ku babyeyi bafite ibibazo by’uburwayi bunyuranye bikaba ngombwa ko barererwa mu bigo.

Ibi ni nabyo Munyantwari Odette utuye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye akaba umwe mu bo bise ba malayika murinzi, ababyeyi barera abana batabyaye agarukaho, avuga ko umwana wese akeneye urukundo.

Uy mubyeyi aratabariza abana bose batarabona imiryango muri abo bose batagira kivurira. Uyu mubyeyi kuri ubu afite abana babiri arera bagiye batoragurwa mu bihuru batawe n’abababyaye.

Ati “jye mbona nta mubyeyi ukwiye kwitinya, mu bushobozi buke umuntu yaba afite ashobora kubusangiza abana be n’abandi muri aba batagira kivurira kuko umwana wese icyo akeneye mbere na mbere ni urukundo, n’umuntu umwitaho, ni tubahe rero ayo mahirwe yo kuba mu muryango boye kwandagara cyangwa kwigungira mu bigo”

Ikigo cy’imfubyi kitiriwe mutagatifu Elizabeth kibondo cyacu, wihogora, kiri mu murenge wa ngoma mu karere ka Huye, ni kimwe mu bigo byamaze gufunga nyuma yo kubonera abana bose baharererwaga imiryango bajyamo.

Dusabimana Alphonsine afite imyaka 21 ni umwana umwe mu baharerewe ariko aza kugira amahirwe ku myaka 3 abona umuryango n’ubu akaba akiwurimo.Ubu Alphonsine arangije amashuri yisumbuye kandi arishimira uburere yaherewe muri uwo muryango.

Mu gikorwa cyo gusangira noheli n’ababyeyi ndetse n’abana bakiriwe mu miryango baturutse muri icyo kigo cy’imfubyi, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 16/12/2014, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe abana, Zaina , yavuze ko umubare w’abana bamaze kwakirwa mu miryango wazamutse biaka ari ibyo kwishimirwa.

Yongeyeho ariko ko hari abakiri mu bigo nabo bakeneye imiryango, kandi avuga ko bazakomeza gufatanya n’imiryango ifata abo bana kugira ngo babashe gukura neza.

Ati “N’ubwo tumaze gushyira mu miryango abana barenga 2000 hari n’abatarabonerwa imiryango, gusa tuzakomeza gufatanya n’aba bitanga bakabarera, tunasaba buri mu nyarwanda ko yakumva ko uburere bw’aba bana ari ubwacu twese”

Muri iki gikorwa, komisiyo y’igihugu ishinzwe abana, yashyikirije imiryango yakiriye abana babaga mu kigo Saint Elizabeth kibondo cyacu, wihogora, amatungo magufi 60.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment