Gisagara: Gufasha abatishoboye kwa Duhozanye ni inkunga ikomeye

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa arashima umurava w’abanyamuryango ba Duhozanye ishyirahamwe ry’abapfakazi n’imfubyi ba Genocide bo mu karere ka Gisagara, utuma umusaruro w’ibikorwa byabo wiyongera bigeze aho bafatanya na Leta gufasha abatishoboye.

Gisagara: Gufasha abatishoboye kwa Duhozanye ni inkunga ikomeye

Ibi Minisitiri Oda Gasinzigwa yabitangaje ku wa 28/11/2014 mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyi association Duhozanye imaze ishinzwe hakaba hanishimiwe byinshi imaze kugeza ku banyamuryango bayo.

Gisagara: Gufasha abatishoboye kwa Duhozanye ni inkunga ikomeye

Abapfakazi barokotse Genocide yo muri mata 1994 bo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara kimwe n’aabandi banyarwanda benshi, basigaye bihebye kandi bakomerewe n’ubuzima nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Abapfakazi bayo baje gusanga nibaheranwa n’agahinda ntacyo bazageraho, bahitamo kwishyira hamwe mu ishyirahamwe bise Duhozanye kugira ngo barebe uburyo bakongera kwiyubaka ndetse bakanagerageza gufasha imfubyi zari zisigaye muri aka gace.

Mukarutamu Daphrose umuyobozi w’umuryango duhozanye avuga ko kugirango bagerageze kwizamura, kwiyubaka no kwiteza imbere kugirango bave mu bwigunge bahoragamo, bakoze imirimo ijyanye n’ubuhinzi maze bakajya bagurisha imyaka, borora amatungo magufi n’amaremare, ubu bakaba banakora ubucuruzi bw’ibinyobwa bya Bralirwa.

Bamwe mu banyamuryango ba Duhozanye,nabo baratangaza ko hari byinshi bakesha kuba barishyize hamwe kugira ngo bazamurane, ndetse banemeza ko imbaraga zabo bakizikoresha kugirango amateka yabo arusheho guhinduka.

Nyiraneza Venansiya umwe muri bo ati “Iyo tutajya hamwe buri wese yari kuzahera mu bwigunge ntabashe no gukora, ariko ubu turi hamwe turegerana tugatizanya imbaraga maze tukazamuka. Nshima ko nongeye kugira aho ntura ndetse nkaba mfite n’inka”

Dr Alvera Mukabaramba, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bwa Leta yashimye byimazeyo ubutwari abo bategarugori bagira mu bikorwa byo kubaka icyizere mu bapfakazi n’imfubyi barokotse Genocide ndetse avuga ko iyi association igiye gufashwa kwagura ibikorwa byayo bikaba byagera no mu bandi bapfakazi n’imfubyi bakeneye ubufasha bo mu turere twa Huye na Nyaruguru.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa nawe yashimye umurava w’abanyamuryango ba Duhozanye, ashima uburyo ifasha leta kwita ku batishoboye binyuze mu bikorwa bitandukanye nko kworoza abatishoboye.

Ati “ibigwi bya Duhozanye ni byinshi kandi ibikorwa byayo biragaragara, turayishimira cyane rero kuko ifasha leta kwita ku batishoboye ibinyujije muri gahunda nyinshi nziza, kandi ni isomo banatanga ku banyarwanda bose ngo twige kwigira”

Ishyirahamwe Duhozanye ryifashishije inyungu rikura mu bikorwa by’ubucuruzi bw’ibinyobwa bya Bralirwa ikora, buri gihembwe itera inkunga rimwe mu matsinda y’abanyamuryango baryo bakabasha gukora imishinga ibabyarira inyungu.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment