Abana bari bagiye guhereza mu gitambo cya Misa

Abana bari bagiye guhereza mu gitambo cya Misa

 Mu gihe habura iminsi 13 ngo umunsi mukuru wa Noheli wizihizwe ku bakirisitu bafite imyizerere y’ivuka rya yezu Christu ndetse bakizihiza n’uwo munsi mukuru Diyoseze Katorika ya Byumba yahaye abana b’abanyeshuri bari mubiruhuko inyigisho zizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse zinabafasha kweza imitima yabo kugirango umukiza yezu kristu abashe kuvukira mu mitima yabo isukuye.

Abana barimo bahabwa inyigisho y’ijambo ry’Imana

Abana barimo bahabwa inyigisho y’ijambo ry’Imana

Mu muhango wo gutura igitambo cya Misa ndetse banaha umugisha abana bari bitabiriye guhabwa inyigisho z’ijambo ry’Imana kuri uyu wa 11/12/2014 abana bavuga ko bungukiye byinshi muri iri huriro birimo kumenya uburenganzira bw’umwana, uburyo bwo kwirinda gucumura no kumenya kuzakora bakiteza imbere binyuze muri gahunda ya kora wigire nk’uko Mugire Sangwa Natacha yabitangaje.

Misa itangiye

Misa itangiye

Ngo zimwe mu nyigisho bahakuye ngo ni zo kumenya uburenganzira bw’umwana, ndetse banigishijwe uburyo bagomba gutunganya imitima bityo Yezu akavukira mu mitima isukuye.

Ati “ namenye uburenganzira bw’umwana bukubiyemo ko umwana agomba kurya, kuvuzwa, kwambara, kwiga, no kumurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose.”

Avuga ko bamwe mu bana bakirangwa n’ikinyabupfura gike azabigisha kubaha ababyeyi babo.

Ikindi ngo nuko biteguye umunsi mukuru wa Noheli bihana ibyaha ndetse bakazaba intangarugero aho batuye.

Abasaserodoti baturaga  igitambo cya Misa

Abasaserodoti baturaga igitambo cya Misa

Ndahiriwe Blaise we ngo yahakuye inyigisho zizamufasha kwitwara neza mubandi aho yumva muri we yagize impano yo kujya ababrira abandi bana bazaba bamukoshereje.

Padiri Dominique Mundera ashinzwe ingaga za Papa z’iyogezabutumwa muri Diyoseze Katorika ya Byumba  by’umwihariko akaba ashinzwe komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abana,  muri Diyoseze Katorika ya Byumba avuga ko iyi gahunda yari igamije guhuriza hamwe abana kugirango babashe kwitegura ivuka rya Yezu.

Ngo mu nyigisho zatanzwe zerekana ivuka ry’umwana Yezu ndetse bakanabigisha uburenganzira bw’umwana hamwe n’uruhare umwana yagira mubumwe n’ubwiyunge mu kugarura amahoro mu muryango nyarwanda.

Ngo aban bahawe n’inyigiso zizabafasha no mu mibereho y’ubuzima bwa Buri munsi nk’uko Padiri Mundera akomeza abivuga.

Insanganyamatsiko y’iri huriro yagiraga iti “Bana twese turuhukane na Christu twitegura neza Noheli”.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment