Abakorerabushake b’umushinga Plan Rwanda bongerewe ubushobozi

Abakorerabushake b’Umushinga Plan Rwanda mu karere ka Gatsibo bahabwa amashimwe

Abakorerabushake b’umushinga Plan Rwanda bongerewe ubushobozi1

Abakorerabushake b’Umushinga Plan Rwanda bafata ifoto y’urwibutso

 Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakoranabushake ku isi, umushinga Plan Rwanda ukorera mu karere ka Gatsibo wizihije uyu munsi wongerera ubushobozi abakoranbabushake bawo.

Iki gikorwa cyo kongerera ubushobozi aba bakorerabushake cyahujwe n’uyu munsi mpuzamahanga w’abakorerabushake kuri uyu wa kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukuboza 2014, uyu muhango ukaba wabereye mu murenge wa kiziguro Akarere ka Gatsibo.

Abakorerabushake 13 bo mu karere ka Gatsibo babaye indasHyikirwa mu bandi, nibo bongerewe ubushobozi, bakaba bahawe telefone zigendanwa mu rwego rwo kugira ngo barushego kunoza akazi kabo batanga amakuru ku gihe.

Mukabutera Claudine utuye mu Murenge wa Murambi mu karere ka Gatsibo ni umwe mu bakoranabushake babaye indashyikirwa bahawe amashimwe, avuga ko akazi k’ubukorerabushake agakora mu rwego rwo kwitanga kuko abikora nta mushahara ategereje, ko ahubwo abikora mu rwego rwo gukorera igihugu.

Yagize ati:” Aka kazi k’ubukorerabushake ngakora nkakunze kandi nkamazemo imyaka 6, ni akazi gasaba ubwitane kuko nta mushahara w’ukwezi tuba dutegerejei, ngakora mu rwego rwo kwitangira igihugu cyambyaye n’umuryango nyarwanda muri rusane.”

Rukema Ezechiel ahagarariye umushinga Plan Rwanda mu karere ka Gatsibo, avuga ko uyu musinga watekereje kongerera ubushobozi aba bakorerabushake bawo ubaha itumanaho mu rwego rwo kubongerera ubushobozi kugira ngo bage babasha gutanga amakuru mu buryo bwihuse kandi ku gihe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimye cyane abafatanyabikorwa b’Akarere kubera ubwitange bakoresha mu rwego rwo gufasha akarere kwesa imihigo kaba karihaye.

Yagize ati:” Akazi k’ubukorerabushake ni umuco mwiza cyane wo gukunda igihugu, niyo mpamvu dushima byimazeyo abafatanyabikorwa b’Akarere baba baratekereje iki gikorwa, kuko badufasha mu bikorwa byinshi birimo n’uburere bw’abana mu kumenya uburenganzira bwabo.

Umushinga utegamiye kuri Leta wa Plan Rwanda, ni umufatanyabikorwa w’Akarere ka Gatsibo kuva mu mwaka wa 2007, ukaba umaze gukora ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibyumba by’amashuli, kwita ku burere bw’umwana w’umukobwa, guha abaturage amazi, umaze kandi gutanga inka muri gahunda ya girinka munyarwanda 1200 n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Abakorerabushake b’Umushinga Plan Rwanda mu karere ka Gatsibo bose hamwe ni 370, 13 muri bo babaye indashyikirwa akaba aribo bahawe amashimwe ya telephone zigendanwa zifite agaciro k’ibihumbi 10 imwe, abandi bose bakaba bahawe amashimwe y’ubushobozi (celetificat).

Umunsi mpuzamahanga w’abakorerabushake wizihizwa tariki 5 Ukuboza buri mwaka, uw’uyu mwaka ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti:” Uruhare rwanjye mu bwitange bwo kubaka Igihugu.”

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment