1

Abanyamadini atandukanye bakorera mu karere ka Gakenke barasabwa kujya batumira inzego z’ubuyobozi mubikorwa byabo mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire hagati yazo kugirango zimwe muri gahunda za leta zikenewe gukorerwa ubukanguramba harebwe uburyo zajya ziganirwaho.

2

Ni bimwe mubyagarutsweho ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwagiranaga ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’amadini akorera mu karere ka gakenke kuri uyu wa 22/12/2014.

Bimwe mubyo abanyamadini basabwe ni ukwishyirahamwe bagakora ihuriro kugirango mu gihe hari ikibazo kivutse kijye gikemurirwa mu ihuriro ryabo kandi n’inzego z’ubuyobozi zikaba zagira aho zibabonera.

Ibindi ni uko bagomba kurushaho kwitabira gahunda z’iterambere n’imibereho myiza ariko cyane cyane bakitabira ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere (JADF)

Abanyamadini basabwe kandi kurushaho kwigisha abayoboke babo ibijyanye n’isuku kuburyo nta muntu ufite idini abarizwamo wari ukwiye kuba atazi akamaro ko kwambara inkweto, kumesa ndetse n’indi suku umuntu akenera mubuzima bwe bwa buri munsi.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita asobanura ko kuba abanyamadini bajya batumira inzego z’ubuyobozi mubikorwa byabo bibafitiye akamaro kuko ahantu bateraniye n’abayobozi baba bahakeneye

Ati “hariya buriya tuba tuhakeneye cyane nk’abayobozi, erega natwe turasenga  nk’abayobozi ariko icyo tuba dukenye cyane naho kugirango natwe tugende imbere yabo bayoboke babo niba hari ubutumwa bwihuse dushaka kubagezaho gahunda za leta tuzinyuze hariya baba bahuriye ngirango abari umwanya mwiza wo kuganiriza abo bayoboke babo kandi n’abaturage bacu”

Gusa ariko nubwo inzego z’ubuyobozi bw’akarere zidashobora kuba zagerera ahantu hose, ngo abanyamadini bashobora no gukoresha ubuyobozi bw’imirenge kuko nabwo buba buhagarariye leta mu mirenge.

Pastor Eliezer Hakizuwiteka ayobora EER paroise ya Kiryamo muri Diocese ya Shyira, avuga ko nk’abayobozi b’amadini bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu kwigisha abayoboke babo ibijyanye n’isuku kuko umuntu adashobora kuba adafite isuku ngo azabe umukurisito mwiza cyangwa umunyarwanda mwiza ariko kandi ngo guhura n’inzego bwite za leta abona bibafitiye akamaro

Ati “bituma tugirana ubusabane bigatuma twiyubaka, bikanatuma twubaka umunyarwanda kuko twese duhuriye ku munyarwanda ari akarere ka Gakenke ari abakozi b’itorero twese duhuriye ku munyarwanda nicyo gituma rero umunyarwanda tugiye kumwitaho kandi tumaze gutinyuka no kwibona mu buyobozi n’ubuyobozi nabwo bukatwibonamo tumva rero umunyarwanda tugiye kumukorera ibyo imana idushakamo”

Gaspard Nduwayezu ahagarariye itorero rya Anglican Diocese ya Shyira mu karere ka Gakenke, nawe yemeza ko guhura kw’inzego bwite za leta n’abanyamadini aringirakaro kandi bibukaba cyane

Ati “iyo duhuye nk’uku twungurana ibitekerezo rero tugafatirahamwe ingamba zo kuyobora abanyarwanda mu buryo bwiza biratunezeza bikadutera kugira icyizere tukumva ndetse ko dufatanyije n’ubuyobozi bwite bwa leta bitwongera imbaraga kandi biradufasha cyane”

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment