Mu mwaka utaha ngo bazongera imbaraga mu guhuza imiryango yaburanye

Mu mwaka utaha ngo bazongera imbaraga mu guhuza imiryango yaburanye

Léonidas Nshimiyimana Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gushakisha no guhuza ababuranye n’ababo muri Croix-Rouge y’u Rwanda asobanura ko ubusanzwe iyo gahunda yakorwaga na CICR ariko bigeze mu mwaka w’ 2000 Croix-Rouge y’u Rwanda yatangiye kubikora ariko buri gihe ifatanyije na CICR. Léonidas avuga ko buri mwaka bahuza ababuranye n’ababo basaga ibihumbi 4. Iyo barebye uko bagera ku ntego yabo basanga imihigo bayesa kugeza kuri 90%.

Kuri uyu wa 12-12-2014 muri Croix-Rouge y’u Rwanda habereye inama ihuza abakorerabushake ba gahunda yo gushakisha no guhuza ababuranye n’ababo baturutse mu turere twose tw’igihugu kugirango basuzume uko bakoze mu mwaka urimo kurangira banafate n’ingamba z’uko bazakora mu mwaka utaha wa 2015.

Buri mwaka bahuza ababuze imiryango yabo bagera ku bihumbi 4

Buri mwaka bahuza ababuze imiryango yabo bagera ku bihumbi 4

Nshimiyimana asobanura ko bakira kandi bakanohereza ubutumwa bwa Croix-Rouge/message Croix-Rouge ku migabane itandukanye ibyo bikaba bishoboka kubera abakorerabushake bari hirya no hino mu gihugu kuva ku rwego rw’umurenge kugeza ku rwego rw’igihugu.

Abakorerabushake ba gahunda yo gushakisha no guhuza ababuranye n’ababo batanga ubuhamya bw’uko bakora akazi kabo. Nyinawabatangana Floride wo mu karere ka Ruhango avuga ko uyu muryango ari igisubizo ku baburanye n’ababo, kuko nawe yamuhuje n’abe bari baraburanye.

Hakizimana Alexis, umukorerabushake wa mu karere ka Nyamagabe no mu nkambi ya Kigeme we avuga ko umurimo bakora ugarurira ababuranye n’ababo icyizere bakareka kwiheba kuko bamenya amakuru y’ababo, ndetse bakanahuzwa.

Muri uyu mwaka, abakorerabushake ba croix-rouge mu guhuza imiryango bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu kunoza akazi kabo, kandi ngo bizihirwa no kubona abantu basubira mu miryango bakayifasha mu kuzamura imibereho, mu gihe aba bakorerabushake nta gihembo baba bakorera.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment