88

Patrick Musafi umuyobozi wa gahunda y’uburezi mu mushinga wa Save the Chridren ikorera mu karere ka Gicumbi

8

Aba bari bitabiriye kwizihaza isabukuri y’imyaka 25

Ubwo hizihizwaga isabukuru  y’imyaka 25 ishize hashyizweho amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana umushinga ukorera mu karere ka Gicumbi ushinzwe kurengera abana Save The Children wasabye ababyeyi kujya babanza bagategura uko umwana bagiye kubyara agomba kubaho aho kubyara umwana wo gushyira mu bibazo.

Kuri uyu wa 22/12/2014 nibwo bijihije isabukuru  y’imyaka 25 hashyizweho amasezerano mpuzamahanga ku burenganzira bw’umwana habonerwaho n’umwanya wo gusaba ababyeyi kubyara abo bashoboye kurera kandi bararangije kubateganyiriza.

Patrick Musafiri umuyobozi wa gahunda y’uburezi mu mushinga wa Save the Chridren ikorera mu karere ka Gicumbi  yibukije ababyeyi bari baherekeje abana babo mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru ko uburyo bwiza bwo kubahiriza uburenganzira bw’umwana ari ukumutegurira uko azabaho mbere yo kumubyara.

Yagarutse ku babyeyi bamwe bagifite imyumvire yo kubyara abana benshi kandi nta bushobozi bafite bwo kubarera.

Ikindi usanga abana iyo bavukiye mu muryango utishoboye bahitamo kujya kuba inzererezi mu muhanda kandi bari bakwiye kuba mu miryango yabo.x

Abana babanje gukora urugendo rwo kwamagana ihohoterwa ribakorerwa

Abana babanje gukora urugendo rwo kwamagana ihohoterwa ribakorerwa

Ikindi ni uko usanga abafite ubushobozi buke aribo babyara cyane bityo uburenganzira bw’abo  babyaye bakabubavutsa kuko nta mikoro yo kubabonera ibyangombwa by’ibanze ababyeyi babo baba bafite.

Ikiza cyo kubyara abana bake ngo nuko ababyeyi babo babasha kubabonera ibyangombwa by’ibanze umwana akenera.

Ikindi nuko usanga bashobora kubarihira amashuri bakabasha kwiga neza nabo bakazagira icyo bimarira.

Ngo kubyara umwana utamuteguriye uko agomba kubaho usanga atangiye kuvutswa uburenganzira bwe burimo kutiga, kutabona ibimutunga bihagije,  kutabona aho kuba, gukina guseka, no kwititabwaho.

Abana benshi bari bitabiriye kwizihiza iyi sabukuru bagarutse ku bikorwa byinshi byo guhohotera abana birimo gukoreshwa imirimo ivunanye, gucuruzwa, kunywa ibiyobyabwenge, no gufata ku ngufu aban b’abakobwa nk’uko Niyitegeka uhagarariye ihuriro ry’abana mu murenge wa Miyove abivuga.

Yumva uburenganzira bw’umwana bwabungwabungwa hashyirwaho gahunda n’ingamba zo kumurinda ihohoterwa kandi bigashyirwa mubikorwa.

Ikindi yifuza ko hakorwa igenzura kubakoresha abana imirimo yo mungo abo bana bagasubizwa iwabo hakarebwa uburyo nabo basubira mu ishuri.

Niyigena Solange nawe yifuza ko abana b’inzererezi zo mu mihanda babafata bagasubizwa mu miryango bakabajyana no mu mashuri bakiga bakazagira icyo bimarira mu buzima bwabo.

Yatanze ubutumwa ku bandi bana ko bari bakwiye kwirinda ibintu ibyo aribyo byose bibaganisha mu ngeso mbi ahubwo bakareba uburyo bakwiga.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagiraga iti “ Duharanire uburere buboneye mu muryango turwanya ihohoterwa rikorerwa abana”.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment