USAID HIGA UBEHO YAHAGARITSE IBIKORWA BYAYO

Bamwe babumbiwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

USAID HIGA UBEHO YAHAGARITSE IBIKORWA BYAYO1

Akarere ka Nyagatare kashimiwe uburyo kakoranye na USAID HIGA UBEHO.

N’ubwo ibikorwa by’umushinga USAID HIGA UBEHO byahagaze mu karere ka Nyagatare, amatsinda yakoranaga n’uyu mushinga yasabwe gukoresha ubumenyi bahawe bakabugeza ku bandi baturage aho umushinga utageze. Ubwo byasozwaga kuri uyu wa 27 Ugushyingo bamwe mu baturage bakoranaga n’uyu mushinga bizeje ko ubumenyi babonye buzatuma barushaho kwiteza imbere.

USAID HIGA UBEHO imaze imyaka 5 ikorera mu karere ka Nyagatare. Ikaba yafashaga mu bijyanye n’uburezi, kubumbira abaturage mu matsinda y’abahinzi, ayo kwizigama ndetse no kwihangira imirimo. Sebareme Barnabas atuye mu murenge wa Rukomo. Yemeza ko mbere yari umukene n’abana batiga kubera kutababonera ibikoresho by’ishuli. Avuga ko n’ubwo umushinga USAID HIGA UBEHO uhagaze ariko yawukuyemo ubumenyi kuburyo ubu yitunze kandi n’abana basubiye mu ishuli.

USAID HIGA UBEHO YAHAGARITSE IBIKORWA BYAYO2

Hari abigishijwe guhinga kijyambere. Uyu mwumbati ufite ibiro 60.

Si uguteza imbere abaturage binyuze mu matsinda yo kwizigamira gusa kuko hari n’abigishijwe gutegura indyo yuzuye. Ayinkamiye Chantal avuga ko yapimaga ibiro 40 kubera kurya indyo ituzuye ariko ubu ngo asigaye apima ibiro 75. Uretse n’ibyo ariko ngo yiteje imbere kuburyo abasha gutunga umuryango we.

Uyu mushinga wakoreraga mu mirenge 6 ku 14 igize akarere ka Nyagatare. Muganwa Stanley umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko ibikorwa by’uyu mushinga ari indashyikirwa cyane ko byari bigamije guteza imbere abaturage. Kuba uyu mushinga uhagaze rero ngo ntacyo bizahungabanya ku iterambere ry’abakoranaga nawo cyane ko basigaranye ubumenyi. Uyu muyobozi rero akaba asaba abaturage bakoranaga n’uyu mushinga kugeza ubumenyi bafite ku bandi baturage kugira ngo iterambere rigere kuri bose.

Mu myaka 5 umushinga USAID HIGA UBEHO wari umaze ukorera mu karere ka Nyagatare wafashije mu gushyiraho amatsinda y’abahinzi n’ayo kwizigamira 100, imirima shuli 24, urubyiruko rugera kuri 533 yigishwa imyuga.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment