11

22

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bufatanyije n’ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera muri aka karere, ku wa Gatandatu, tariki ya 8/11/2014, bakoze igiterane cy’ivugabutumwa kigamije gusengera akarere ka Rwamagana ngo kagire umugisha w’Imana, kuyishimira ibyo yabagejejeho ndetse no kuyiragiza imigambi yabo yose ngo ibafashe.

33

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Madame Mutiganda Francisca, avuga ko kubaha Imana no kuyiragiza imigambi yabo, ari cyo gishobora gufasha abantu bose kugera ku ntego biyemeje.

44

Madame Mutiganda avuga ko nyuma y’imirimo itandukanye baba bakoze ari byiza gushima Imana kuko ari yo ibashoboza ibikorwa bageza ku baturage.

Abitabiriye iki giterane bambazaga Imana isumba byose ngo iyobore imigambi n’imihigo ya buri wese muri aka karere kugira ngo itere imbere.

Muri iki giterane gishimangira ubufatanye bw’akarere ka Rwamagana n’amadini agakoreramo, ngo ni umwanya mwiza wo kunoza gahunda z’ibikorwa by’iterambere ry’abaturage baho kandi abayoboke b’amadini atandukanye bakibutswa inshingano ikomeye yo gukorera igihugu cyababyaye.

Pasiteri Seburikoko Celestin, Umushumba mu Itorero ry’Aba-Luther mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’impuzamatorero n’amadini akorera mu karere ka Rwamagana, yavuze ko umukirisito nyawe ari ukorera igihugu cye kandi ko bigerwaho ari uko yubahiriza neza inshingano ze.

Yagize ati “Hari uburyo bwinshi umukirisito akoreramo igihugu cye. No kuzuza inshingano zawe ku giti cyawe, haba mu rugo iwawe cyangwa mu rusengero usengeramo; ukuzuza inshingano zawe. Reka tuvuge nk’urugero: Niba uri umukirisito uvuga uti ‘jyewe ngomba gutanga mituweli nkavuza umuryango wanjye’, ukabikangurira abo musengana, ukabikangurira abo muturanye…igihugu kiba cyateye imbere kuko uba urwanyije indwara zishobora kuza zikamara umuryango cyangwa zikamara imbaraga abantu bakagombye gukoresh[erez]a Imana yabo.”

Kuri ibi bikorwa byo gukorera igihugu, Pasiteri Seburikoko yongeraho ibikorwa rusange nk’umuganda, imisanzu itandukanye yo kubaka igihugu ndetse no gutanga imbaraga z’ubwenge.

Abaturage b’akarere ka Rwamagana, by’umwihariko abemera Imana, bizera ko gusengera akarere kabo bishobora kukongerera imigisha n’amahirwe ajyanye n’ibikorwa bifatika bigira impinduka nziza mu buzima bw’abaturage.

Umwe muri bo witwa Nyiraneza Stephanie, avuga ko mu gihe abantu baciye bugufi bakinginga Imana, yumva gusenga kwabo kandi ikabaha imigisha y’ibyo bifuza.

Uyu mugore agira ati “Ubundi mu karere ka Rwamagana habamo ibintu byinshi bitandukanye: habamo ibiyobyabwenge, habamo ihohoterwa rikorerwa mu ngo, hari ubukene, hari ibintu byinshi bibangamira ubuzima bwa muntu bwa buri munsi; ariko duhagaze mu kwizera tugasenga, Imana yadukiriza akarere kandi n’igihugu cyacu kigahabwa umugisha n’Uwiteka.

Byiringiro Eric na we utuye muri aka karere, avuga ko asengera akarere ka Rwamagana kugira ngo kagire iterambere rishyigikiwe n’Imana.

Agira ati “Ndimo ndasengera akarere ka Rwamagana kugira ngo dutsinde mu mihigo. Nidutsinda mu mihigo, tukaba aba mbere mu gihugu; ni ukuvuga ngo n’abaturage bacu bazaba bateye imbere, ibintu byose bizaba byagenze neza.”

Abaturage b’akarere ka Rwamagana bibukijwe ko kubaha Imana ari ryo shingiro ry’iterambere kandi bashishikarizwa gukunda igihugu no kugikorera kugira ngo kibashe gutera imbere bihereye kuri bo ubwabo.

Mu mihigo y’umwaka ushize wa 2013-2014, akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa 29 ubanziriza uwa nyuma mu gihugu. Bamwe mu baturage, bavuze ko baciriye bugufi Imana bayinginga kugira ngo ibateturure mu myanya nk’iyi, ibigize imbere.

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu batari benshi cyane mu bigaragarira amaso ariko abacyitabiriye bagaragazaga imbaraga n’ishyaka batewe no gusengera akarere kabo, bashimira Imana kandi bayiragiza mu migambi yabo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment