3

5

Abantu bakuze 293 bo mu karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Kane, tariki ya 27/11/2014, bahawe impamyabushobozi zo gusoma, kwandika no kubara nyuma y’igihe kigera ku mwaka bigishwa n’Itorero rya ADEPR.

Umwe mu bashoje ayo mahugurwa, Mukakimenyi Martine w’imyaka 52 y’amavuko, avuga ko atari azi gusoma no kwandika ariko ubwo twaganiraga, yasomaga amagambo yanditse ku mpamyabushobozi yahawe yemeza ko azi gusoma, kwandika no kubara.

Mukakimenyi akavuga ko kuba yarabashije kumenya gusoma no kwandika ari urufunguzo rw’iterambere n’imibereho myiza.

Yagize ati “Mfite imyaka 52. Ntabwo nari nzi gusoma rwose. Ikintu namenye nabwira abandi: ntabwo nari nzi gusoma ariko ubu nshobora kugera ku cyapa nkisomera; umuntu yampa nk’agapapuro nkagasoma; nagera nko kwa muganga, bampa ibinini nkamenya uko mbirya; nagera mu isoko, bampa amafaranga, nkamenya uko ndi buyacuruze. Ndumva rwose ibyo mwalimu yanyigishije byarangejeje kuri byinshi, nabonye iterambere.”

Umushumba Mukuru akaba n’umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Pastor Sibomana Jean yasabye abahuguwe kuba umusemburo mwiza wo gukangura abandi baturage batarabasha kumenya gusoma no kwandika ngo kuko nta terambere ryagerwaho abantu bakiri mu bujiji.

Pasiteri Sibomana yashimiye aba baturage babashije  kwiga bakamenya maze abasaba kuba urufunguzo rw’iterambere kuko babonye umusingi mwiza wo kujijuka.

Yagize ati “Turabasaba kuba urufunguzo rw’iterambere. Iyo umuntu atazi gusoma, kwandika no kubara, aba asa n’umuntu ufungiranye kandi ni ko bimeze. Nta terambere rero yageraho, nta n’iterambere itorero natwe twageraho cyangwa se igihugu twageraho tugifite abantu bameze batyo. Ni yo mpamvu twabihagurukiye kugira ngo dufashe Abanyarwanda kurwanya ubujiji.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mutiganda Francisca, yashimiye Itorero rya ADEPR ko rigira uruhare mu guteza imbere abaturage b’aka karere binyuze mu kurwanya ubujiji kandi ahamya ko kuba aba baturage bamenye gusoma, kwandika no kubara, bizagira impinduka mu iterambere ryabo.

Aba bantu bakuze 293 biganaga n’abandi 653 batabashije gutsinda ibizamini bibemerera gusoza iki cyiciro ku buryo abo bakomeje mu masomero.

Kuva gahunda ya ADEPR yo kwigisha gusoma no kwandika itangiye mu mwaka wa 1999, hamaze kuboneka abaturage 2805 basoje aya masomo mu karere ka Rwamagana.

Muri gahunda z’Itorero ADEPR mu Rwanda harimo umuhigo wo kurwanya ubujiji rishyiraho amasomero yigisha abakuze gusoma, kwandika no kubara kandi iri torero ryabiherewe ibihembo bibiri ku rwego rw’isi harimo icyo mu mwaka wa 2001 n’icyo mu mwaka wa 2012 byatanzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye riteza imbere Uburezi n’Umuco (UNESCO).

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment