Ruhango: ADEPR yatangije igiterane kizakusanya inkunga yo kubaka urusengero

Abakirisito b’itorero ry’ADEPR muri paruwase ya Ruhango, batangiye igiterane cy’iminsi 7 kigamije gukusanya inkunga yo kubaka urusengero rw’amagorofa atatu, ruzuzura rutwaye akayabo ka miliyoni 135.

Ruhango: ADEPR yatangije igiterane kizakusanya inkunga yo kubaka urusengero

Hari ku mugoraba wo ku itariki ya 24/11/2014, abakirisito benshi bari bitabiriye itangizwa ry’iki giterane kizasozwa ku cyumweru, amasengesho yari menshi binginga Imana kubaha imbaraga n’ubushobozi bwo kuzuza iyi nyubako yabo.

Ruhango: ADEPR yatangije igiterane kizakusanya inkunga yo kubaka urusengero

Pasteur Murwanashyaka Emmanuel uyoboye iri torero rya ADEPR mu Ruhango, yavuze ko iki giterane bagitegerejeho umusaruro ukomeye, kuko mu matorero ntahandi ubushobozi buturuka, uretse mu bakiristo, akaba ariyo mpamvu haba hateguwe igiterane nk’iki.

Abakirisito bitabiriye iki giterane, bahamya ko bazabona imbaraga muri iyi minsi 7, zizabashoboza gukora neza umurimo w’Imana.

Uwantege Chantal, ni umwe mu bakirisito b’iri torero, avuga ko uburyo bw’ibiterane nk’ibi babumenyereye, kuko buri gihe iyo bateranye bahasubirizwa cyane, ku kibazo baba bafite.

Avuga ko mbere na mbere babanza gusenga hezwa imitima y’abakiristo, bityo Imana ikabana nabo muri ibi bihe, bityo ibyo barimo gutakambira bikagerwaho.

Iyi nyubako ifite metero 35 kuri 15, izaba igizwe n’amagorofa atatu. Yatangiye kubakwa mu kwezi kwa 8/2013, nibura ngo ikazuzura neza mu gihe cy’imyaka 3, ikazuzura itwaye akayabo ka miliyoni 135.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment