Rubavu: Ndengera Foundation yahaye ubwisungane mu kwivuza abatishoboye 100

Umwe mubaturage utishoboye wagenewe inka kugira ngo ashobore kwikura mu bukene

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushyikiriza abaturage ubwisungane mu kwivuza bwaguzwe na Ndengera Foundation

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushyikiriza abaturage ubwisungane mu kwivuza bwaguzwe na Ndengera Foundation

Abaturage 100 batishoboye bo mu murenge wa Rubavu akarere ka Rubavu taliki ya 22/11/2014 bashyikirijwe na Foundation Ndengera ubwisungane mu kwivuza bazakoresha 2014-2015, imiryango 22 ishyikirizwa ihene naho imiryango itatu ihabwa inka mu kubafasha kugira ubuzima bwiza no kwivana mu bukene.

Reverend Pasteur Rwaramba Simon Pierre washinze Ndengera Foundation igamije kurengera no guteza imbere abana  n’umuryango nyarwanda muri rusange, avuga ko abaturage baguriye ubwisungane mu kwivuza babahawe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rubavu kubera ko batishoboye kandi bacyeneye ubuvuzi bw’ibanze.

Rwaramba avuga ko mu nshingano bafite ari ukubaka iterambere ry’umuturage kuri Roho no ku mubiri, akaba ariyo mpamvu uwo bahaye ubufasha banamugenera ijambo ry’Imana rimufasha kugira imyitwarire myiza no kubana neza n’abandi, naho kuva batangira ibikorwa byo gufasha abaturage 2010 ngo ihene zirenga 360 zimaze gushyikirizwa abaturage n’ inka zigera muri 6.

Rwaramba akaba avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo hari abaturage bahabwa amatungo magufi ngo abateze imbere bakayagurisha aho kuyorora ngo abafashe kwiteza imbere.

Abaturage bahawe ubwisungane mu kwivuza bemerewe no kwivuza ku ivuriro rya Ndengera Foundation risanzwe rikorana n’ubwisungane mu kwivuza, rikaba ari ryo rikorana n’ubiwsungane mu kwivuza mu gihe ayandi yigenga atabyemera ariko ngo Ndengera Foundation icyo ishaka ni uguteza imbere ubuzima bw’umuturage.

Bahame Hassan umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko ashimira abafatanyabikorwa bafasha akarere kwikura mu bibazo, cyane nko gufasha abaturage kubonera ubwisungane mu kwivuza mu gihe badafite ubushobozi, akavuga ko uretse Ndengera Foundation akarere ka Rubavu gashaka kwegera n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bafashe akarere kubonera ubwisungane mu kwivuza abatabufite kuko umubare ucyenewe utaragerwaho.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment