Abasore n’inkumi bagera kuri 500 baturutse mu ma paruwasi gaturika ya Rususa, Gatovu na Muhororo zo mu karere ka Ngororero bateraniye kuri paruwasi ya Muhororo aho biyemeje kubaka u Rwanda rw’ejo begamiye indangagaciro na kirazira  nyarwanda, aho bashyize mu majwi abantu bakuze babashora mu ngeso mbi no mu gukora ibyaha bitandukanye.

Mu ihuriro (forum) riba buri mwaka urubyiruko rwiha intego rugasuzuma n’uburyo rwazazigeraho. Rubifashijwemo n’abapadiri, abayobozi b’akarere n’ababyeyi, u Rwanda rw’ejo rwo mu ma paruwasi yavuzwe hejuru rwahuriye kuri paruwasi ya Muhororo rwiha icyerekezo cy’ejo hazaza. Mu nyigisho zinyuranye bahawe, basobanuriwe ko gukorera ku ntego, kutiyandarika, gukunda igihugu n’abagituye bizabafasha guteganyiriza ejo hazaza.

Niyongira Diyojeni yaturutse muri paroisse ya Gatovu. Yatangaje ko iri huriro rimwubatse. Ngo yaje afite ingeso yo gutaha nijoro bigateza umutekano muke iwabo mu rugo, kandi ngo yashukwaga n’abagabo bamuruta nubwo atabavuze amazina. Ubu arumva iyi ngeso yamukamutsemo nyuma yo gukurikira inyigisho zinyuranye.

Nyuma y’ibiganiro haba ubusabane n’abayobozi

Nyuma y’ibiganiro haba ubusabane n’abayobozi

Mu kiganiro yagiranye n’aba basore n’inkumi, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyiraneza Clotilde yatinze ku ndangagaciro yo kwiyubaha ukubaha n’abandi. Aha yagaragaje ko bamwe mu rubyiruko bokamwe n’ingeso yo kwiyandarika bibashora mu busambanyi no kunywa ibiyobyabwenge. Yabashishikarije kudakurikiza urugero rubi rw’ababshuka baba ababaruta n’urungano nkuko babigaragaje.

Mu kungurana ibitekerezo abantu bakuru batunzwe agatoki: urubyiruko rwemeje ko hari abarushora mu busambanyi. Basabye inzego zose kwigisha abo bantu bagacika kuri iyo ngeso. Madame Nyiraneza yabasabye akomeje ko bajya batangira amakuru ku gihe bakirinda guhishira bene bariya bagamije kubicira ubuzima.

Kimwe mubyo uru rubyiruko rwagaragaje ni uko abakiri bato bishora mu busambanyi baturuka mu miryango yifashije bityo abitwaza ubukene bakaba babeshya. Umwe mu bavuye muri iyo ngeso yemeza ko yareberega ku bamukuriye cyangwa incuti ze kandi ngo bose bakomoka mu miryango ibayeho neza, ariko akaba yarafashe ingamba zo kubireka ndetse akagira inama abamuhaga urugero rubi, bakwanga agatungira agatoki ubuyobozi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment