Umuryango utegamiye kuri leta VSO (Volunteer Service Overseas) umaze kugira ibikorwa bigaragara mu karere ka Ngororero. Mu burezi, mu gufasha abafite ubumuga, mu kunganira amakoperative uyu muryango urivuga ibigwi.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel avuga ko VSO ari umufatanyabikorwa w’icyitegererezo mu iterambere ry’akarere.  Ashimangira ko abafatanyabikorwa bagize uruhare rukomeye kugirango akarere ka Ngororero kegukane umwanya wa 3 n’igikombe cy’imihigo.

Mu burezi basanga intambwe imaze guterwa ari ingenzi Kubera umurimo w’ubujyanama abakorerabushake bakora mu mashuri, imyigire n’imyigishirize nayo ikagenda irushaho kunoga.

Ubu  umunyeshuri niwe ufite umwanya w’ingenzi mu myigire ye igihe kera umwarimu ariwe wabaga ahanzwe amaso. Uburezi budaheza kandi ntibwibagiranye kugirango n’abantu bafite ubumuga butandukanye babashe kwigishwa nta mbogamizi.

Abakorerabushake ba VSO bashyize ahagaragara ibikorwa byabo bishimwa n’akarere

VSO yita ku burezi bw’abana bafite ubumuga

Muri gahunda yo kwita ku bantu bafite ubumuga, akarere gashimira VSO ku bikorwa  by’ingenzi bikurikira:

ü  Guhugura abayobozi batandukanye kuva ku karere kugera mu tugari ndetse n’inzego za NCPD ku bijyanye n’amategeko arengera abantu bafite ubumuga ndetse n’uburyo abantu bafite ubumuga bafashwa kwibona muri gahunda zitandukanye z’iterambere.

ü  Amahugurwa y’amakoperative y’abafite ubumuga ku bijyanye n’imicungire yayo

ü  Urugendo shuri ku makoperative yorora inzuki kugirango abashe kwigira ku bandi babatanze muri uwo mwuga

ü  Gukurikirana ibikorwa mu rwego rwo kurebera hamwe akamaro amahugurwa ndetse n’ibindi byakozwe icyo byamariye abagenerwabikorwa. Ikigaragara ni uko ibyakozwe byagize umumaro.

Muri gahunda y’iterambere,ibikorwa birivugira bahuguye amakoperative atandukanye ndetse banayongerera ubushobozi mu buryo bw’ibikoresho.

Abakorerabushake ba VSO bashyize ahagaragara ibikorwa byabo bishimwa n’akarere1

Abadashoboye amashuri asanzwe batozwa imyuga na VSO

Visi meya Mazimpaka avuga ko VSO irwana aho rukomeye nko mu burezi budaheza, kwereka abafite ubumuga ko bashoboye nk’abandi, no guhugura abaturage mu kwibumbira mu makoperative. Yijeje ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kubaba hafi kugirango bagere ku ntego.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment