Abafashijwe n’umushinga USAID HIGA UBEHO bahinduye imyumvire

Umushinga USAID HIGA UBEHO  wakoreye mu Mirenge itanu igize akarere ka Muhanga ariyo Cyeza, Kibangu, Rongi, Rugendabari, na Nyabinoni.

Mu bikorwa byakozwe nk’uko bigaragara mu bahawe ubumenyi na DUHAMIC ADRI ari nayo yashyiraga mu bikorwa umushinga USAID HIGA UBEHO Binyuze muri Global Communities, harimo kwikorera uturima tw’igikoni no kwihaza mu biribwa ndetse no kwizigama, uburezi no guha amahugurwa abafasha mu by’ubuzima bwo mu mutwe.

Bamwe mu bahawe ubumenyi binyuze mu matsinda yize ibijyanye n’uturima shuri, (Farmer Field School FFS), bavuga ko babashije kurwanya Bwaki bakaboneza imirire iboneye, ndetse bakabasha no kwiteza imbere kubera uturima tw’igikoni bigiye muri DUHAMIC ADRI.

Kamanayo Fabiyani utuye mu Murenge wa Cyeza mu Kagali ka Kigarama, avuga ko kuva yabasha kwikorera akarima k’igikoni ikibazo cy’imboga cyacyemutse bikaba byaragabanyije ibibazo by’imirire mibi.

Kamanayo avuga ko nyuma y’umwaka umwe amaze kwigisha abahinzi uko bakora uturima tw’igikoni akaba amaze gufasha abaturage bagenzi be bagera kuri 30, agira ati, « ubu mu masoko nta kibazo cy’imboga gihari, turarya imboga, byagabanyije amafaranga umuntu yajyanaga ku isoko kandi ubu iwacu abaturage bari kutwigana, kuko babona umusaruro tubona ».

Kamanayo avuga ko kubera kumenya guhinga neza ikiro kimwe cy’imbuto y’ibishyimbo akibyaza 12kg, kugeza kuri 15kg bitewe n’imiterere y’ikirere.

Serafina Mukanyamibwa ukomoka mu Murenge wa Cyeza, we ni umuhuza w’amatsinda y’imirima shuri ndeste n’ishuri mbonezamirire mu midugudu, akaba avuga ko mbere y’uko USAID HIGA UBEHO iza, iwabo ntacyo yahaga agaciro kuko ngo yumvaga kurya ibijumba n’ibishyimbo, bihagije.

Mukanyamibwa avuga ko mu byo bize byahinduye imibereho ya benshi mu Murenge wabo kuko ngo ubu bamaze kugera ku rwego rwo kongerera agaciro umusarurpo w’ubuhinzi kuko ubu mu mbuto beza harimo za karoti, soya, inanasi n’izindi bamaze kumenya kubibyazamo imitobe itandukanye.

Mu rwego rw’imibereho myiza, Mukanyamibwa avuga ko kugeza ubu asigaye azi kumenya uburyo umuntu ashobora gufata amafunguro yujuje intungamubiri kandi akamenya n’ibipimo umubiri we ukeneye akurikije ibiro bye n’uburebure kugirango abashe gukura neza no kugira ubuzima bwiza.

Kuba uyu mushinga usoje imirimo yawo ngo ntubasize ubusa kuko amatsinda bibumbiyemo yo kubitsa no kugurizanya azabafasha kwigerera ku ruganda rutunganya imitobe imara igihe kirekire dore ko ngo ubu bakora imitobe imara igihe gito, agira ati, « dukora imitobe y’inanasi, ndetse n’iya karoti ariko n’ubwo hakiri imbogamizi yo kuyibika igihe kirekire, ubu twamaze kwiga uko hakongerwamo imiti, (Acide Cetilique) ikaba yamara nk’amezi atandatu.

Umuhuzabikorwa wa DUHAMCI ADRI washyize mu bikorwa umushinga USAID HIGA UBEHO Benineza Innocent avuga ko n’ubwo umushinga ushoje gahunda zawo, ibikorwa bya DUHAMIC bikigaragara muri Muhanga ku buryo bazajya babisura bakareba niba ntabyangiritse, dore ko mu gusoza uyu mushinga inzego z’ubuyobozi zashyikirijwe uburyo bwateganyijwe bwo kuzakurikirana ibi bikorwa.

Mu bagenerwabikorwa basaga 10.000 bafashijwe mu myaka itanu HIGA UBEHO UKORERA mu gihugu harimo abanyeshuri basaga 3000 bishyuriwe amashuri bahabwa n’ibikoresha by’ishuri mu yisumbuye, ay’imyuga ndetse n’abanza, abahinzi basaga 4000 bagishijwe guhinga neza mu turima shuri, abakora ubukorikori, abafite amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, ndetse n’abajyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe bafasha abahuye n’ibibazo by’ihungabana.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment