Kwigisha ijambo ry’Imana bigomba kujyana no gufasha abatishoboye, “Pastor Bizumuremyi”

Miliyoni  eshanu zirenga, niyo mafaranga Itorero ADEPR Paruwasi  Gahogo, ryakusanyije yo kubakira  umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 utishoboye,   Pasiteri  w’iri torero Bizumuremyi  Pontien avuga ko  kwita ku batishoboye  babishyize mu mihigo ya buri mwaka.

Mu Kagali ka Mbare, mu murenge wa Shyogwe,  mu karere ka Muhanga,  niho igikorwa cyo kubakira  umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda  cyabereye,  Pasiteri w’itorero  ADEPR   Paruwasi  ya Gahogo Bizumuremyi  Potien  avuga ko mu ntego iri torero ryihaye  harimo kubwira abakritu  ubutumwa bwiza buhindura imitima,  ariko batirengagije n’ibifasha umubiri kuko byose bigendana.

Kwigisha ijambo ry’Imana bigomba kujyana no gufasha abatishoboye, “Pastor Bizumuremyi”

Akaba avuga ko buri mwaka bashyize mu igenamigambi yabo,  kubakira nibura umuntu umwe  mu barokotse jenoside, utishoboye, ari nako  bafasha  n’abandi baturage bafite ubushobozi buke kugirango batere imbere, yongeeho ko kuva aho iy gahunda  yo kwita kuri aba bantu itangiriye hari  abo imaze gufasha kwifasha ku buryo nabo, batangiye gufasha abandi  baturage bagenzi babo bagifite ubushobozi buke.

Yagize ati: ‘’ Icyo tugamije ni ukuvana  abaturage mu bukene, bagatera imbere  ntabwo  ijambo ry’ Imana  ryonyine rihagije, rigomba guherekezwa n’ibikorwa ni nabyo  bituma  abakristo  batugirira icyizere’’

Uribwiyumuhungu Jean Paul,  wubakiwe  inzu,  avuga ko  muri jenoside yiciwe umubyeyi we umwe,  asigarana  na nyina gusa, kandi bose  badafite ubushobozi n’icyizere cyo kubaho, kuba rero abonye inzu  ari umutwaro w’ubuzima atuye noneho agahangana n’ibindi bibazo  icumbi  ritarimo, yashimiye  itorero ADEPR  ubwitange n’urukundo  badahwema kugaragariza abatishoboye, avuga ko  bimuhaye imbaraga  zo gufasha  abandi nawe arusha amikoro.

Hagabimana Viateur, Umukozi  w’umurenge wa Shyogwe ushinzwe amakoperative,  avuga ko  ashimira   iri torero kubera ibikorwa biteza imbere  abaturage  ririmo  gukora,  abasaba ko ubu bufatanye bukwiriye guhoraho kuko  umuturage  ari wo  bose bahuriraho bityo kumuteza imbere  ari guteza imbere igihugu, ndetse asaba uwahawe icumbi kuryitaho no kurifata neza.

Ruzibiza Viateur,  ashinzwe isanamitima mu itorero ADEPR, wari N’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, avuga ko  iyo wubakiye umuntu  inzu uba umuhaye ubuzima, ndetse  bitanga ihumure cyane cyane ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Usibye kubakira uwarokotse,   iri torero  ryahaye abana 116  inkwavu, ritanga n’inyemezabumenyi ku bantu  bigishishwe  gusoma,  kwandika, no kubara kandi ngo ibi bikorwa bikazakomeza

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment