Imfubyi zifashwa na Duhozanye zirashima intambwe zigezeho

Bamwe mu mfubyi zarokotse Jenoside yo muri mata 1994 bo mu murenge wa Save barezwe n’ishyirahamwe Duhozanye, uyu munsi barashima aho bageze babikesha iri shyirahamwe ritahwemye kubitaho.

Hashize imyaka 20 Duhozanye ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside rikorera mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara rivutse.

Iri shyirahamwe ritangiye gukora mu kwezi 11, 1994 ryanatangiranye n’imfubyi zari zarasigaye zonyine muri uyu murenge, aho buri mubyeyi wo muri iri shyirahamwe yihaye inshingano zo kugira byibura umwana umwe arera mu bari basigaye batagira ababyeyi.

Abana bakiriwe mu miryango, Duhozanye ibafasha gusubira mu mashuri bariga ndetse ikanabafasha mu biganiro bitandukanye kugirango babashe kuva mu bwigunge babagamo.

Daphrose Mukarutamu ukuriye Duhozanye avuga ko bumvaga mu byatumye barokoka harimo no kwita kuri aba bana

Bigirimana Gilbert n’Uwimana Marie Anne ni bamwe muri izi mfubyi zarezwe na Duhozanye, bakanafashwa kwiga. Uyu munsi baravuga ko aho bageze babikesha Duhozanye yababereye umubyeyi, ubu bakaba bari mu rugamba rwo kwiteza imbere kandi bagahamya ko intego bafite ari ugukomeza kuzamuka.

Bigirimana ati « Bamfashije kwiga ndangiza amashuri yisumbuye, bampa akazi ubu ndangije kaminuza nirihira, nditunze kandi mfasha na barumuna banjye ndetse numva nzakomeza nkiga nkabona n’impamyabumenyi y’ikirenga »

Uhagarariye Duhozanye Mukarutamu Daphrose icyo asaba izi mfubyi ni ukuba abagabo nyabo, bagaharanira gushyira hamwe imbaraga mu kubaka igihugu kandi bakanamenya gufatanya hagati yabo ubwabo, batibagiwe n’aba babyeyi babareze ndetse ubu barimo abageze mu zabukuru batagishoboye.

Ati « Imfubyi twasigaranye zirashoboye, ni abana bafite ubwenge, bafite imabaraga, icyo mbasaba ni ukubikoresha uko bikwiye bakiyubakira igihugu kandi nabo bagafashanya ariko natwe ntibatwibagirwe kuko nibo twasigaranye kandi turi gusaza »

Mu karere ka Gisagara ubu imfubyi zikurikiranwa na duhozanye zirarenga 1600.

Uretse kwita ku myigire y’aba bana b’imfubyi duhozanye inabafasha mu kubagira inama ku buryo bwinshi mu buzima bwabo,ndetse igihe cy’icyunamo hakabaho kubaganiriza bari hamwe babarinda guheranwa n’agahinda.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment