Abayobozi batandukanye bitabiriye igiterane cy'impuza matorero batanze umusanzu

Abayobozi batandukanye bitabiriye igiterane cy’impuza matorero batanze umusanzu

Abantu basaga 300 bishyuriwe mituweli mu giterane mpuzamatorero ya gikirisitu yo mu Murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi kikaba cyarabereye muri uwo murenge tariki 18/09/2014.

Umurenge wa Nyakabuye ubarizwamo abaturage 29.575 ngo abarenga 99% muri bo babarirwa mu madini n’amatorero ya gikirisitu, dore ko hari amatorero nka ADEPR yahageze kera cyane akaba ahafite abayoboke benshi n’ibikorwa byinshi by’amajyambere, hakaba na kiliziya gatulika yahashinze imizi ku buryo  na yo  ihakomeye cyane.

Muri uyu murenge hamaze kugera n’andi matorero kuburyo ngo habarirwa amadini n’amatorero yemewe na Leta agera ku 10, ariko ayibumbiye muri iri huriro ry’amadini n’amatorero ya gikrisitu akaba ari 8, hakaba hasigaye Abadivantiste n’abahamya ba Yehova batayabarirwamo.

Abapasitori n'abakirisito bishyuriye abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

Abapasitori n’abakirisito bishyuriye abatishoboye ubwisungane mu kwivuza

Muri iki giterane cyari kigamije kunga ubumwe kw’ayo madini n’amatorero, aho bose ngo bagomba gutahiriza umugozi  umwe kuko n’Imana bakorera ari imwe, hanakozwe igikorwa gikomeye cyanishimiwe n’abakristu bose bari baje muri icyo giterane.

Hahise hakusanywa amafaranga yo kurihira mituweli abatishoboye bo muri ayo madini yose batayigira maze ku ikubitiro amafaranga arenga gato 900.000 ahita aboneka, kandi hari n’icyizere cy’uko n’arenga miliyoni azaboneka kuko ngo n’abandi bafatanyabikorwa bakorera muri uwo murenge, nka MTN, TIGO,  CIMERWA, n’abandi bahaye uwo murenge icyizere ko na bo bazagira icyo bakora; twabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Rukazambuga Gilbert.

Abafashe amagambo bose muri icyo giterane, yaba Pasiteri Ntakazarumara Jean wigishije ijambo ry’Imana, yaba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mwezi  Nsengumuremyi Thadée, na Pasiteri Bizimana Aminadab, umuyobozi w’impuzamatorero ya gikirisitu yo muri uwo murenge, bashimye cyane icyo gikorwa, bavuga ko n’ubundi abishyize hamwe nta kibananira, basaba abakirisitu babo gukomeza kunga ubumwe no gukora ibikorwa nk’ibyo by’urukundo bafatiye kuri gahunda nziza ya Ndi Umunyarwanda.

Mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, Umugenzuzi w’umurimo mu karere, Madame Mukamurigo Mediatrice yavuze  ko gahunda nk’iyi igera ikirenge mu cya gahunda ya Ndi Umunyarwanda nta kuntu Akarere katayishyigikira, kuko ubufatanye bw’Abanyarwanda ari bwo bwonyine buzabazamura bakaba bagomba kubukomeraho  bafasha abatishoboye muri  bo kuko ibyo ari byo bizatuma bashobora kwitwa abakristu nyabo.

Mukamugema Odette na Senguge Jean de Dieu, bamwe muri abo bakristu badutangarije ko iyi ntambwe yo guhuriza hamwe abakristu b’amadini n’amatorero yose akagira icyo akorera abatishoboye afatanije ari ingirakamaro, banifuza ko itazasubira inyuma kandi ko yagera n’ahandi hose mu gihugu.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment