m_Ruhango Ubuvuzi n’uburezi ni bimwe

Abanyamadini bitabiriye ibiganiro by’iminsi itatu bagiranye n’akarere ka Ruhango

Ubwisungane mu kwivuza n’uburezi, ni bimwe mu  byagarutsweho mu biganiro by’iminsi itatu bihuriwemo n’abantu basaga magana atanu barimo Abayobozi b’amatorero n’abandi bakirisitu bari mu nzego z’ubuyobozi bw’amatorero anyuranye akorera mu Karere ka Ruhango, byatangiye guhera tariki 28/08/2014 bigasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30/08/2014.

Abayobozi baganiriye kuri gahunda za Leta zirimo ubwisungane mu kwivuza, aho bagaragaje ko bafasha abayoboke babo kwishyura ubwisungane mu kwivuza haba mu kubakangurira kwiyishyurira imisanzu cyangwa mu gufasha abatishoboye babishyurira.

Abitabiriya ibi biganiro barimo Nyirandekezi Rose Marry, Kanera Rosine na HITIMANA Jean Marie, aba bose mu buhamya bwabo bavuze ko bashimishwa n’uburyo Leta y’u Rwanda idahwema gushyiraho gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bakaba basanga  amatorero  yose nayo akwiye guharanira ko abaturage bagera ku mibereho myiza.

Bagashyigikira izo gahunda bakanaba aba mbere mu kuzishishikariza abaturage bahereye ku bayoboke babo. Bagarutse  ku butumwa bwiza  bushimangira ko “Roho nziza itura mu mubiri muzima”.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi François Xavier,  ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi biganiro, yavuze ko ashima imikoranire myiza iri  hagati y’ubuyobozi bw’akarere n’amatorero n’amadini, ibyo bigaragazwa n’ibikorwa  bageza ku baturage birimo iby’uburezi, ubuvuzi ndetse no gufasha mu  bukangurambaga bw’abaturage akaba adashidikanya ko iyo mikoranire n’ubufatanye bizafasha mu kugeza abaturage ku mibereho n’iterambere by’abaturage.

Yagarutse kandi kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda abibutsa ko kuyibera ba Ambasaderi  ari imwe mu ntego aba bayobozi b’amatorero bari barihaye  mu biganiro bindi byatambutse bityo akaba asanga  uyu ari umwanya  mwiza wo gusubiza amaso inyuma ngo barebe aho iyi gahunda igeze yimakazwa,  ndetse n’uruhare rwayo mu gushimangira ubumwe bw’abanyarwanda no kwimakaza indangagaciro.

Ikindi cyasabwe kwitabwaho  n’abitabiriye ibiganiro, ni ukwita ku burere bw’abana kugira ngo barindwe kwishora mu ngeso mbi zirimo ubuzererezi, uburaya , ibiyobyabwenge n’ibindi.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment