m_Abayobozi b’amadini barifuza kuziba icyuho cy’uruhare bagenzi babo bagaragaje mbere ya jenoside

Pasiteri Ntakirutimana Vincent umuyobozi w’ihuriro rya motorero yo mu karere ka Ruhango, aremeza ko bagomba kuziba icyuho bagenzi babo bagaragaje mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu 1994

Abayobozi b’amadini mu karere ka Ruhango nyuma yo gushyiraho ihuriro ribahuza, baravuga ko zimwe mu ntego z’igize uhuriro ryabo harimo no gusiba icyuho bagenzi babo b’abapasiteri bagaragaje mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 994.

Ubuyobizi bw’iri huriro, buvuga ko kugeza ubu bufite umugambi wo guhuza abantu, aho guharanira kubatandukanya nk’uko byagiye bigaragara mu bayobozi b’amatorero ya mbere ya 1994.

Pasiteri Ntakirutimana Vincent umuyobozi uhagarari iri huriro rihuza amadini asaga 14 akorera umurimo w’Imana mu karere ka Ruhango, avuga ko babazwa cyane n’uruhare bagenzi babo bamwe na bamwe bijanditse mu gutanya abanyarwanda babacamo amacakubiri aho guharanira ubumwe n’ubwiyunge bwabo.

Ati “oya twe si uko tumeze, urabizi u Rwanda rwaciye mu bibazo bikomeye, ahanini byatewe n’uko abantu batari mu bumwe. Ndetse bamwe mu banyamadini, bagaragaye mu ruhare rwo gutanya abantu, ntibagaragaye mu ruhare rwo kubahuza. Ibyo rero nibyo twe dushaka guharanira mu gihe tugihagaze muri uyu mwanya w’ubuyobozi”.

Uyu muyobozi, akomeza avuga ko izindi ntego z’iri huriro, ari ugukangurira abakiristu bagize aya matorero, kwiyumvanamo umuntu nahure na mugenzi we ngo amwishishe. Ikindi ngo ngo n’ugukangurira abayobozi b’amadini kubanza bo ubwabo bagakizwa, kuko ahanini ngo abayobozi nibo bagiraga uruhare mugutandukanya abakirisitu.

Nyirakiminyo Martha n’umukiristu usengera E.A.R Dioseze ya Syogwe muri Paruwasi ya Butatsinda imwe iri muri mu matorero agize iri huriro, nawe ahamwako nk’abakirisitu bamaze kumenya gahunda zibaganisha aheza, ko nta wakwitwaza umwanya w’ubupasiteri arimo ngo abe yabasubiza mu bihe bibi bavuyemo.

Uretse abakirisitu bagize iri huriro ry’amadini akorera mu karere ka Ruhango, Pasiteri Ntakirutimana asaba n’abandi bakirisitu bamaze kumenya ubwiza bw’Imana, kwitandukanya n’iki bakirinda ababoshya ahubwobagaharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda, barwanya ikizabasubiza mi icuraburindi.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment