Umuryango utegamiye kuri Leta UMUHUZA washoje amahugurwa y’ababyeyi ku imbonezamikurure y’abana bato “ CHILD I CARE” no gutoza abana gusoma hakiri kare “FIRST READ”; icyo gikorwa cyabereye mu murenge wa Muhororo kuwa mbere 9/08/2014.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco w’amahoro ubinyujije mu nzira yo gukumira no gukemura amakimbirane mu mahoro, umuryango UMUHUZA washyizeho gahunda y’imboneza mikurire y’abana ikangurira ababyeyi kwita ku bana babo kuva bakivuka kugeza ku myaka 3. Ibi bigatuma abana bakuze neza bubaka amahoro arambye

Ababyeyi batojwe kwigisha abana gusoma no kubara bakiri bato

Ababyeyi batojwe kwigisha abana gusoma no kubara bakiri bato

Ababyeyi batojwe kwigisha abana gusoma no kubara bakiri bato

Ababyeyi batojwe kwigisha abana gusoma no kubara bakiri bato

Kuva mu kwezi kwa mbere 2014, uyu muryango umaze guhugura ababyeyi 810 bahawe ubumenyi bw’ingenzi ku mbonezamikurire y’abana babo. Ibi byagezweho hashyirwaho amahuriro y’abana yo gusoma (reading clubs) hanatangwa ibitabo 1164, hashyirwaho kandi amasomero 6 (community mobile library).

Umuyobozi w’Akarere wungirije   ushinzwe imibereho myiza yabaturage Mme Nyiraneza Clotilde avuga ko kiriya gikorwa gifatwa nk’intwaro yo gukumira amkimbirane akigaragara mu ngo zimwe na zimwe kuko gihuza ababyeyi bombi, bakumva ko basangiye byose mu rugo kandi ko uburere bw’abana bubareba kimwe. Asaba UMUHUZA kwagura ibikorwa bigasakara mu mirenge yose kuko ubu ukorera mu mirenge ya Ngororero na Muhororo.

Ababyeyi bitabiriye igikorwa bahawe seritifika

Ababyeyi bitabiriye igikorwa bahawe seritifika

Mukarukundo Josephine yatanze ubuhamya ku bumenyi akesha Umuhuza avuga ko umwana we yari ikiragi ariko kubera kumutoza gusoma hakiri kare akaba ashobora kuvuga amagambo atari make. Ikindi gishimishije n’uburyo ababyeyi bikoreye bo ubwabo udutabo bigishirizamo abana gusoma. Ibi ngo byatumye batagereza inkunga y’ibitabo ariko bafite aho bagajeje.

Abagabo banenzwe kubera ubwitabire buke basabwa kurushaho kwitabira gahunda zituma amakimbirane acika mu ngo. Umurenge wa Muhororo wakiriye uyu muhango uzwiho kurwanya amakimbirane mu ngo aho imiryango ibanye neza ifasha ibanye nabi kwivana mu isayo y’ubushyamirane budindiza iterambere.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment