m_Ngororero Abantu bakuze 420  bahawe impamyabumenyi

MUNYABAKWIYE Adrien atanga ubuhamya

Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR  Akarere ka Ngororero  ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga ugamije iterambere ry’icyaro GLOBAL COMMUNITIES  mu mushinga wawo wigisha abakuru gusoma, kwandika no kubara USAID-EJO HEZA  ryashyikirije abantu bakuru  420  impamyabumenyi kuko bamenye gusoma, kwandika no kubara .

 

m_Abakiye impamyabumenyi umunezero ari wose

Abakiye impamyabumenyi umunezero ari wose

Uyu muhango wabereye muri Paruwase ya ADEPR  Gatumba  kuwa  28 Kanama  2014 abahawe izi mpamyabushobozi bakaba bishimira ko bamenye gusoma kwandika  no kubara  bakaba baranahavanye ubumenyi bwo kwiteza  imbere.

MUNYABAKWIYE Adrien umwe mu bagannye isomero mu buhamya bwe  avuga  ko mbere  yari ameze nk’uri mu mwijima ,agahorana ipfunwe  cyane cyane iyo yabonaga abandi bazi gusoma, anavuga ko nko mu gihe cy’amatora bamutoreraga  hakaba n’iyo bamutoreye uwo atababwiye kubera kutamenya kwisomera, ariko ubu ashobora kwisomera Biblia n’izindi nyandiko zinyuranye  yanavuze ko  inyigisho z’imibereho n’iterambere yakuye mu isomero  zamugiriye akamaro ubu iwe akaba ariho habarizwa ubuhinzi bwa kijyambere bw’imboga n’imbuto ndetse ubu akaba yaranatorewe kuba  Perezida w’Ishyirahamwe abamo.

Umushumba wa ADEPR Itorero ry’Akarere rya NGORORERO, AKOYIREMEYE Petero Claver  yavuze ko icyerekezo cy’itorero  ari ugukomeza gutanga umusanzu waryo wo kujijura abanyarwanda nta vangura kuko ariyo mbarutso y’iterambere rirambye  ku buryo  mu mwaka wa 2016 nta munyarwanda n’umwe uzaba asigaye atazi gusoma ,kwandika no kubara. Itorero rikaba ryigishiriza mu masomero ari ku nsengero ziboneka  hirya no hino mu tugari n’imidugudu.

Yasabye abahawe impamyabumenyi gukomeza kuba bandebereho mu iterambere aho batuye  bakora uturima tw’igikoni, bagira uruhare mu nzego z’ibanze z’ubuyobozi, bibumbira mu matsinda yo kwiteza imbere kugira ngo bakore ku ifaranga anagira inama  abakiri urubyiruko gukomeza amashuri   anasaba ubuyobozi  kujya bubaba hafi .

NDAMYABERA Marcel Patrick ,Umukozi w’Umurenge wa GATUMBA ushinzwe uburezi akaba yari anahagarariye Umuyobozi w’Akarere ka NGORORERO  yavuze ko leta izirikana uruhare ADEPR  yitangiye mu bufatanye bwo kujijura abanyarwanda anavuga ko izi mpamyabumenyi zifite agaciro gakomeye  cyane cyane ko zashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere, uvuga ko n’agahimbazamusyi nikajya kaboneka kazajya gashyikirizwa  abakorerabushake bigisha  amasomero.

NDAMYABERA  yavuze ko kwiga ukuze ari ingaruka z’uko ababyeyi baba  barakuvukije amahirwe yo kwiga ukiri muto bityo agaya  ababyeyi gito  bagifite bene iyo myumvire kuko kwiga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu Rwanda ari ubuntu.  NKUNDIMANA Vincent uhagarariye GLOBAL COMMUNITIES mu turere twa NGORORERO na NYANZA yavuze ko Itorero rya ADEPR ariryo ryonyine ryari risanzwe rikora  iki gikorwa cyo kwigisha abakuze  gusoma , kwandika no kubara akaba ariyo mpamvu umuryango ahagarariye wahise ufatanya naryo muri icyo gikorwa ubinyujije mu mushinga USAID-EJO HEZA

 

m_NKUNDIMANA Vincent, Global Communities

NKUNDIMANA Vincent, Global Communities NGORORERO-NYANZA

Yasobanuye ko inyigisho zimara  amazi 6 gusa ,abigishwa bakiga amasaha 6 mu minsi 3 Y’icyumweru izi nyigisho zikaba zitagarukira mu kwiga  gusoma gusa ahubwo bahabwa n’izindi nyigisho z’ubuzima zituma bagera ku iterambere ry’imibereho myiza.    Icyi cyiciro kirangiye cyatangiye muri Mutarama  kirangirana na Nyakanga 2014 hakaba haratsinze abigishwa 420 kuri 646 bakoze ikizami mu karere ka NGORORERO kose aribo bashyikirijwe impamyabumenyi uyu munsi.

GLOBAL COMMUNITIES yahoze yitwa CHF ejo heza   ni umuryango Mpuzamahanga ufasha   muri progaramu zikomatanije akaba ariyo mpamvu ukorana n’indi miryango igamije imibereho myiza  y’abaturage nka  DUHAMIC ADRI,AEE,CARITAS,.. . Itorero rya ADEPR ryagiye ribona ibikombe byinshi mu rwego rw’isi mu kwitangira kurwanya ubujiji.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment