Kirehe:Nyuma y’igiterane cy’ivugabutumwa 28 bahisemo kuva mu matorero yabo

Abakristu bagera kuri 28 bari basanzwe basengera mu madini atandukanye, tariki 13 Nzeri bemeye guhindura ukwemera kwabo babatizwa mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7nyuma yo gukurikira igiterane kimaze igihe cy’ibyumweru bibiri kibera mu karere ka Kirehe.

Bamwe mu babatijwe baravuga ko nyuma yo gucengerwa n’inyigisho zaranze icyo giterane basanze bakwiye kureka amatorero yabo bahitamo ngo kwakira agakiza.

Kirehe:Nyuma y’igiterane cy’ivugabutumwa 28 bahisemo kuva mu matorero yabo

Eugène Ngango umwe mu bahisemo kubatizwa aravuga ko kuba yahisemo guhindura itorero yasengeragamo ngoari uko yacengewe n’inyigisho akuye muri icyo giterane.Aragira ati“nyuma y’ijambo ry’Imana ryavugiwe muri ibi biterane nishimiye kuba nabatijwe rwose, byanshimishije kuba mbaye umwe mu bubahiriza I Sabato kandi mfashijwe n’Imana nzakomeza ngendere mu ijambo ryayo nk’uko mbisabwa na Bibiriya kandi niyemeje guhinduka muri byose nubahiriza amahame idini rigenderaho.

Jeannette Gasangwayire nawe aravuga ko amasomo yahawe harimo ko ISabato ariwo munsi w’Imana yagennye wo kuruhuka, ngo byatumye yiyemeza gufata umwanzuro wo kuba umwizera w’iryo torero kandi ngo akaba agiye kunguka byinshi mu myemerere ye.

Jeanette Gasangwayire arakomeza ahamagarira abakirisitu kwitegura kuko Yesu ari bugufi kuza, akaba asaba abantu kwihana no gusenga.

Umuvugabutumwa Prosper Gasambi ari nawe wayoboye izo nyigisho,arakangurira abantu kubaha imana bakareka ingeso mbi kuko yesu ari hafi nk’uko ibihe bibigaragaza.

Aragira ati“ni igiterane cy’ivugabutumwa cyari gifite intego yo guhamagarira abantu kureka ibyaha, ubusinzi, ubusambanyi, ubwicanyi n’izindi ngeso mbi bakihana kuko Yesu ari hafi kuza, turabyumva ari bugufi n’ubwo tutazi umunsi n’isaha azaza atunguranye.

Nkuko iyo nsanganyamatsiko y’icyo giterane igira iti“ Yesu araje iki nicyo gihe cyo kumwitegura Pasiteri Prosperi Gasambi arakomeza asaba abakirisitu n’abanyarwanda muri rusange gusenga no kureka ingeso mbi bakava mu byaha.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment