Abanyeshuri biga muri za kaminuza bafashwa n’umuryango Partners In Health [Inshuti mu Buzima] mu karere ka Kayonza kuva tariki 26/08/2014 bari kubumba amatafari yo kubakira umwe mu miryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza.

m_Kayonza Abanyeshuri bafashijwe na Partners In Health na bo batangiye

Abanyeshuri n’abakozi ba Partners In Health mu gikorwa cyo kubumba amatafari

 

Bavuga ko bafite intego yo kubumba nibura amatafari ibihumbi bitatu azubaka inzu izatuzwamo umuryango umwe w’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, mu minsi itatu bamaze batangiye icyo gikorwa bakaba bamaze kubumba akabakaba ibihumbi bibiri.

 

m_Umusaza ashimira uburyo abanyarwada birukanywe tanzaniya bakiriwe iwabo

Umusaza ashimira uburyo abanyarwada birukanywe tanzaniya bakiriwe iwabo

Abo banyeshuri bavuga ko batekereje gukora icyo gikorwa mu rwego rwo gutanga umusanzu wa bo mu kubaka igihugu. Gusa ngo ni no mu rwego rwo gushimira umuryango Partners In Health wabateye inkunga, bawereka ko inkunga bahabwa idapfa ubusa kuko biteguye kuyibyaza umusaruro bafasha sosiyete Nyarwanda.

“Hari Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, nk’abanyeshuri dufashwa na Partners In Health twifuje kubabumbira amatafari nibura yakuzuza inzu imwe, turagira ngo tugaragarize uyu muryango wadufashije kwiga ko nta kindi twawitura uretse gukoresha ubumenyi twakuye mu mashuri n’imbaraga zacu duteza igihugu imbere” uku ni ko Jean Claude Niyonzima uyobora ishyirahamwe Youth Community abo banyeshuri bibumbiyemo abivuga.

Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batujwe mu murenge wa Rwinkwavu bavuga ko kuva bagera mu Rwanda bagaragarijwe urukundo mu buryo butandukanye, ariko ngo ibikorwa byo kubaha umuganda kugira ngo babone aho baba byaberetse ko leta y’u Rwanda n’iya Tanzaniya yabirukanye bitandukaniye kure nk’uko Sagatwa Firipo abivuga.

Agira ati “Muri Tanzaniya buriya si ubuyobozi, ubuse ino ntihari Abanyatanzaniya? Ko batabirukanye ntibabafashe neza se? Biradushimisha cyane kuko umuganda ujya gutangira hajemo n’ingabo z’igihugu zibumba amatafari tubona ari ibintu byiza cyane u Rwanda rutugejejeho”

Sagatwa akomeza avuga ko benshi bava muri Tanzaniya bakekaga ko bazapfa nabi bitewe n’uko nta kintu na kimwe batahanye, ariko ngo ubufasha bakomeje guhabwa bugaragaza ko leta ibitayeho.

Kuba abanyeshuri bafashijwe n’umuryango Partners In Health batangiye kugirira akamaro sosiyete kandi na bo bakomoka mu miryango itishoboye ngo bigaragaza ko ubufasha bahawe butapfuye ubusa nk’uko umuyobozi wungirije wa Partners In Health mu Rwanda, Antointette Habinshuti abivuga. Ibyo ngo biratanga icyizere ko ubufasha bahawe buzagera no ku Banyarwanda bose.

Yagize ati “Aba bana baturuka mu miryango itishoboye. Kuba barafashijwe bakaba bihaye gahunda yo kubumba amatafari kugira ngo abantu bakeneye kubakirwa babashe kubakirwa twebwe nk’abantu babafasha twumva ko ari cya giti utera kikaguha imbuto, izo mbuto na zo zigafasha sosiyete muri rusange”

Umurenge wa Rwinkwavu wakiriye imiryango umunani y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, umuryango Partners In Health ukaba wariyemeje gufatanya n’ubuyobozi mu kububakira.

Uwo muryango ngo umaze imyaka igera ku munani ukora ibikorwa byo gufasha abanyeshuri batishoboye mu bijyanye n’uburezi, buri mwaka ngo hakaba harangiza nibura abagera kuri 35. Muri uyu mwaka mu karere ka Kayonza honyine ngo hari abasaga 250 bishyurirwa n’uwo muryango, barimo 23 biga mu mashuri, 208 biga mu mashuri yisumbuye, ndetse na 41 biga muri za kaminuza.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment