Umuyobozi wa RV3CBA, Umuyobozi wungirije wa Nyabihu (Hagati) n'uwa Musanze.

Umuyobozi wa RV3CBA, Umuyobozi wungirije wa Nyabihu (Hagati) n’uwa Musanze.

Umuhuzabikorwa w'Umushinga RV3CBA, Ngabonziza Prime yizeza ko bazahangana n'ikibazo cy'igishanga cya Mugogo.

Umuhuzabikorwa w’Umushinga RV3CBA, Ngabonziza Prime yizeza ko bazahangana n’ikibazo cy’igishanga cya Mugogo.

Umushinga ugamije guhangana n’ingaruka z’imihandagurikire y’ikirere, RV3CBA (Reducing vulnerability to Climate Change in North West Rwanda through Community Based Adaption)  ukorera mu Turere twa Nyabihu na Musanze urizeza ko uzashakira umuti amazi amanuka mu misozi akuzura mu kibaya cya Mugogo.

Ibi byagarutsweho n’Umuhuzabikorwa wa RV3CBA, Ngabonziza Prime mu nama  yahuje abakozi b’umushinga n’abayobozi bo mu Turere twa Musanze na Nyabihu mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 21/08/2014.

Ikibaya  cya Mugogo  kizengurutswe n’imisozi yo mu Karere ka Musanze n’iya Nyabihu cyuzura amazi menshi mu bihe by’imvura, imirima y’abaturage ikarengerwa kuko ayo mazi nta mirwanyasuri n’amatarasi yo kuyafata ihari   ndetse  n’ubuvumo  bune  ayo mazi yinjiragamo bwarazibye.

Umuhuzabikorwa  w’uwo mushinga,  Ngabonziza Prime yijeje abayobozi bo mu turere twombi  ko mu byo  uwo mushinga ushyize imbere kandi  watangiye gukora harimo gusibura ubwo buvumo bune  bwazibye no kubungabunga amabanga y’iyo misozi  kugira ngo amazi make ari yo azajya agera muri icyo gishanga  abone n’inzira.

Twagirimana Edouard  uyobora  Umurenge wa Busogo,  ukora ku Kibaya cya Mugogo,  asanga uyu mushinga ari igisubizo mu gihe  ayo mazi yuzura mu mirima y’abaturage agiye kuyoborwa bakabona uko bayabyaza umusaruro.

Bamwe mu bakozi n'abayobozi bo mu turere twa Nyabihu na Musanze bitabiriye inama.

Bamwe mu bakozi n’abayobozi bo mu turere twa Nyabihu na Musanze bitabiriye inama.

Mu kubungabunga amabanga y’imisozi, abaturage bo muri ako gace bazabona akazi kabaha amafaranga yo kwiteza imbere, ngo  icyo  basabwa  ni ukuzasigasira  ibyo bikorwa kugira ngo bizarambe na nyuma y’uko uyu mushinga ushoje ibikorwa byawo; nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo akomeza abisaba abaturage.

Agira ati: “Hari ibikorwa bizakorwa nabo; hari ibikorwa bizakorwa n’umushinga bishyirwamo amafaranga ariko abaturage barasabwa mbere na mbere kugira ngo ibyakozwe bifatwe neza, ibyakozwe ntibyangirike babigiremo uruhare kuko birasubiza ibibazo bafite.”

Imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda yateye imvura idasanzwe  mu myaka ya 2012 na 2013 yahitanye abantu n’ibintu bitagira ingano mu bice bitandukanye by’u Rwanda  cyane Amajyaruguru n’Iburengerazuba  ica amarenga ko hadafashwe ingamba zihamye mu myaka iri imbere ishobora guteza ikibazo gihambaye.

Nk’uko bigaragazwa  na Mukaminani Angele, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere mu Karere ka Nyabihu, avuga ko muri ako karere, abantu 7 bitabye Imana bazize ibiza muri 2012 na ho umwaka wakurikiye wa  2013 abarenga  30 bahitanwe n’ibiza.

“Leta y’u Rwanda ihora iharanira ko  buri Munyarwanda amererwa neza niyo mpamvu yafashe ingamba zo guhanga n’imihindagurikire y’ikirere. Mu rwego rwo guhangana nacyo twagize amahirwe yo kubona umushinga; uwo mushinga waje kudutera ingabo mu bitugu.

Twishimiye byimazeyo ko ibikorwa by’uyu mushinga  bizagera ku miryango  isaga ibihumbi 38 yo mu Karere ka Nyabihu na Musanze,” Mukaminani Angele umuyobozi wungirije w’akarere ka nyabihu ushinzwe ubukungu.

Biteganyijwe  kandi  ko RV3CBA izimura abaturage batuye mu manegeka mu mirenge ya Jomba na Mukamira bagatuzwa ku mudugudu w’icyitegererezo aho izubaka amazu 200 afite ibiraro by’inka, biyogazi n’uburyo bwo gufata amazi y’imvura.

Uyu mushinga uzamara imyaka ine  ukorera   mu  mirenge 7 yo muri Nyabihu ari yo Jomba, Karago, Kintobo, Mukamira, Jenda, Rambura  na Rurembo n’Umurenge umwe wo mu Karere ka  Musanze ari wo Busogo.

 

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment