m_Umushinga USAID  HIGA UBEHO ushojwe hari abagikeneye ubufasha bwawo

Abaturage bo mu mirenge y’akarere ka Rutsiro umushinga USAID /HIGA UBEHO wakoreragamo bishimira ko mu gihe cy’imyaka itanu wari umaze hari byinshi wabagejejeho, ariko bakagaragaza impungenge z’uko bamwe mu bo wafashaga bari bataragera igihe cyo gucuka, hakaba n’abandi utabashije kugeraho nyamara bari bakeneye ubufasha bwawo.

m_Umushinga USAID  HIGA UBEHO ushojwe hari abagikeneye ubufasha bwawo1

Mu myaka itanu wari umaze ukorera mu mirenge irindwi y’akarere ka Rutsiro ikennye kurusha indi, umushinga USAID /HIGA UBEHO wibanze ku bikorwa bigamije kwihutisha iterambere ry’akarere mu rwego rwo gufasha abaturage kwivana mu bukene, bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Bamwe mu bana bo muri iyo mirenge ngo ntabwo babashaga kwiga kubera ubushobozi bucye, ikaba ari yo mpamvu umushinga wibanze ku gufasha abana barihirwa amashuri, bahabwa ibikoresho ndetse n’imyenda y’ishuri. Abandi bana uwo mushinga wanabafashije kwiga imyuga, bishyurirwa n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ibikorwa by’umushinga ntabwo byagarukiye ku bana gusa kubera ko abana bahabwaga ubufasha ariko mu muryango iwabo ugasanga iyo umwana atashoboye kurya neza, iyo umwana afite imibereho mibi, ntabwo yiga ngo abyumve.  Habayeho no gufasha iyo miryango abo bana bakomokamo, ababyeyi b’abo bana bafashwa kwibumbira mu matsinda n’amakoperative kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Muri iyo mirenge yose uko ari irindwi hashyizweho amatsinda y’ababyeyi yo kubitsa no kugurizanya mu bushobozi buke bari bafite bakiyegeranya bakabasha kugurizanya, bakaba bamaze kwizigamira miliyoni zibarirwa muri 35 n’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umutangabuhamya umwe yavuze ko bafite itsinda ry’abantu 20, muri iyi myaka itanu ishize bakaba barabashije kwigurira inka 15 bamaze korozanya hagati yabo. Izo nka ngo zibaha amata zikabaha n’ifumbire.

Nubwo uwo mushinga uhagaze, abo wageneraga ibikorwa bavuga ko batari bagera ku rwego rwo kwibeshaho, bakifuza ko hashakishwa uburyo bwo gukomeza kubatera inkunga yunganira ibikorwa byabo byo mu matsinda.

Mu bandi bashobora kugerwaho n’ingaruka ziturutse ku guhagarara k’umushinga ngo barimo nk’abana b’imfubyi birera badafite ababyeyi, bakaba kandi bari bataragira ubushobozi bwo kwirera no kwiyishyurira amashuri ndetse no kwishakira ibikoresho by’ishuri.

Umwe mu bagenerwabikorwa b’uwo mushinga asanga umushinga uhagaze mu gihe nyamara abo wafashaga bari bataragera ku rwego rwo gucuka no kwirera.

Ati “oya, twari tutaragera igihe cyo gucuka, twari dukeneye gufashwa kuko imbere haracyari ibibazo.”

Bimwe muri ibyo bibazo byari bikiriho ngo ni uko hari abana umushinga urangiye batabashije gufashwa kwiga, bakaba bifuza ko na bo bafashwa, bagahabwa ibikoresho n’amafaranga y’ishuri kugira ngo babashe kwiga kimwe n’abandi.

Kamugisha Nascene, umuyobozi w’ishami ry’ibikorwa mu itorero rya ADEPER, ari na ryo ryashyiraga mu bikorwa umushinga wa USAID /HIGA UBEHO mu karere ka Rutsiro avuga ko abafashwaga n’umushinga bakwiye kujyana n’intego igihugu cyihaye ikangurira Abanyarwanda kwigira no kwishakamo ubushobozi ntibakomeze kubaho bategereje ak’imuhana.

Yagize ati “ni mu rwego rwo kugira ngo abo twafashaga bashobore gucuka, bagana muri gahunda yo kurushaho kwigira. Icyo bari bakeneye ni ukubatera ingabo mu bitugu. Twabahaye amahugurwa afatika, ndetse tunabaha n’ubushobozi yaba amafaranga, turabafasha, aho bageze harashimishije.”

Kamugisha yasabye abafashijwe n’umushinga gukomeza kubumbatira ibikorwa bamaze kugeraho, abasaba gukomereza aho bari bageze kugira ngo barusheho kwigira bakareka guhora bateze amaboko kuko ngo n’ubundi ak’imuhana kaza imvura ihise.

Abagize amahirwe yo gufashwa n’umushinga basabwe no gufasha bagenzi babo b’abaturanyi batashoboye kugerwaho n’ibyo bikorwa kugira ngo bakomeze kunganirana, bityo bose babashe gutera imbere.

Mu myaka itanu umushinga wari umaze ukorera mu karere ka Rutsiro wabashije gufasha abana 853 mu myigire, ababyeyi basaga 1000 na bo bafashwa kwibumbira mu matsinda n’amakoperative yo kwizigamira no kugurizanya.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment