m_Rutsiro Abasaga ibihumbi 25 nibo

Kimwe n’ahandi mu gihugu ku itariki ya 15 kanama, abakristu bo muri diyosezi ya Nyundo bahuriye I Congo nil baje kwizihiza asomusiyo umunsi Bikiramariya yajyanywe mu ijuru ,uwo munsi mukuru ukaba witabiriye n’aba kristu basaga ibihumbi 25.

m_Abasaga ibihumbi 25 nibo bizihije

Batangiye kugera I congo tariki 14/8 baturutse  hirya no hino mu ma paruwasi atandukanye agize diyosezi ya Nyundo.

Mukakanyange Belansila, umukristu waturutse muri paruwasi ya Mukungu I karongi waraye I congo nil yatubwiye ko umunsi wa aSomusiyo awuha agaciro kuko ngo Bikiramariya yababyariye umucunguzi ariwe Yezu.

m_Rutsiro Abasaga ibihumbi 25 nibo2

Ku ruhande rwa Dominiko Haguma yatangaje ko umunsi wa Somusiyo ubibutsa Bikiramariya wagiye mu ijuru ndetse ngo akaba anabasabira ku mana.

m_Rutsiro Abasaga ibihumbi 25 nibo3

Yagize ati “uyu munsi urakomeye kuko unyibutsa kujyanwa mu ijuru rya Bikiramariya kandi ndahamya ko adusabira ku mana”.

m_Abasaga ibihumbi 25 nibo bizihije 35

Aba ba kristu basomewe misa ku ngoro ya Bikiramariya  hafi ya paruwasi ya Congo nil, misa  y’uwo munsi yasomwe na Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Alex Habiyambere.

m_Abasaga ibihumbi 25 nibo bizihije assomption I Congo

Musenyeri yibukije abari aho ko asomusiyo ari umunsi ukomeye cyane ku idini katurika kubera ko Bikiramariya ari umubyeyi kandi ntawe utubaha umubyeyi.

Musenyeri kandi yasabye abakristu bari aho kurangwa n’urukundo kandi bakirinda ikibi icyo ari cyo cyose aho yagize ati “abakristu ba kiriziya katurika bagomba kurangwa n’urukundo kandi bakirinda ikibi ”.

Ingoro ya bikiramariya I congo nil imaze imyaka 60 iyi sabukuru ikaba yahuriranye na asomusiyo ndetse iyi ngoro ni iya 2 kuya Kibeho dore ko abatagiye I kibeho kuri asomusiyo baza I congo nil.

umunsi mukuru wa Asomusiyo w’uyu mwaka I congo nil wari ufite agashya kuko hubatswe Robine irimo amazi y’umugisha abakristu bakaba baboneyeho umwanya wo kuyavoma.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment