Imfashanyo igizwe n’ibiribwa, imyambaro n’ibindi bikoresho, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 4,900,000 by’amafaranga y’uRwanda ni yo yashyikirijwe imfungwa n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Rusizi, kuwa 02/08/2014,  bayihawe n’itorero ADEPR mu karere ka Rusizi. Ubuyobozi bwa gereza ya Rusizi bukaba bushimira amadini n’amatorero yose akorera mu turere twa Rusizi na Nyamasheke afasha mu ivugabutumwa n’ubundi bufasha muri iyo gereza hagamijwe kugirango abayigororerwamo bagororoke koko.

m_Rusizi itorero ADEPR ryashyikirije imfashanyo abafungiye

Imfungwa zishyikirizwa imfashanyo zagenewe

Imyambaro iri torero ADEPR mu karere ka Rusizi ryashyikirije izi mfungwa n’abagororwa  irimo ibitenge binyuranye, amapantalo, amakoti, imipira n’ibindi, byose hamwe bifite agaciro ka  4.400.000 by’amafaranga y’uRwanda, n’ibindi bikoresho  birimo ibiribwa, amasabune ,colgate, amavuta yo kwisiga n’ibindi bifite agaciro k’amafaranga y’uRwanda 500,000 yose hamwe akaba 4,900,000.

Pasiteri Habyarimana Ezechiel ufungiye muri iyi gereza, mu izina rya bagenzi be   yashimye uyu mutima mwiza abakirsto b’itorero ADEPR bagize wo kubasura, abashimira ibyo babazaniye kuko ngo bizabagirira akamaro cyane kuko hari byinshi biba bifite ababikeneye ariko ntibabibone.

Umuyobozi w’itorero ADEPR mu karere ka Rusizi, pasteri Hagenimana Vincent, yadutangarije ko iki ari igikorwa cyaturutse ku rukundo rw’abakirisitu b’itorero ADEPR basanganywe kandi ko kigomba kuzakomeza, kuko gufasha abababaye ari inshingano ikomeye yabo bikaba n’umuco w’itorera kuva kera kose kuko itorero nyaryo ari irifasha abatishoboye.

Umuyobozi wa gereza ya Rusizi Muvunyi Bonaventure, yashimiye abatanze iriya mfashanyo anavuga ko nubwo hari abatekereza ko abari mu magereza badakenera imyambaro isanzwe ariko imfashanyo nka ziriya ziba zikenewe,cyane cyane ko haba harimo abadafite ababasura n’ababitaho, kandi hari ibyo baba bari kubakeneraho ariko ntibabibone,anaboneraho gushimira amadini n’amatorero nka Islamu, Kiliziya gatulika n’abandi bamaze kugenda babasura bakanagira icyo bagenera abafungwa ndetse bakanabaha ijambo ry’Imana ribakomeza, anasaba abandi kugera ikirenge mu cya bariya bagakomeza gufasha izo mfungwa n’abagororwa baba badafite abandi babitaho.

Mu byifuzo aba bagororwa  bagaragaje  hari mo  icyo gufashwa mu kwigisha gusoma no kwandika abatabizi, ubuyobozi bwa ADEPR n’ubw’umurenge wa Kamembe, buvuga ko mu bufatanye busanzwe buranga uwo murenge n’iryo torero, nta kabuza  ibyo byifuzo bizasubizwa bidatinze.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment