m_Kubona amazi y’umugisha ku munsi

Mu karere ka Nyaruguru ahubatse ingoro ya Bikiramariya,hari n’isoko y’amazi yiswe iya Bikiramariya, Bivugwa ko aya mazi yatangiye kuhaza ubwo Bikiramariya yabonekeraga abakobwa b’I Kibeho mu mwaka wa 1981.

m_Kubona amazi y’umugisha ku munsi2

Buri mwaka mu masengesho abera aha I Kibeho yaba ayo kuwa 15 Kanama hizihizwa assumption cyangwa ayo kuwa 28 Ugushyingo nabwo hizihizwa amabonekerwa ya Kibeho, iyi soko yitiriwe Bikiramariya iba yuzuyeho abantu bashaka kuvoma aya mazi, kuko ngo ari ay’umugisha.

m_Kubona amazi y’umugisha ku munsi wa asomusiyo ntibyari byoroshye 3

Abakirisitu Gaturika baturuka hirya no hino ku isi ariko ntawibagirwa kuzana ikivomesho kugirango azabone aho atwara amazi. Kubera ubwinshi bw’ababa bakeneye aya mazi, bituma kuyabona bigorana cyane, kuburyo umuntu ashobora kuhamara amasaha arenga abiri atarabasha kuvoma.

Akenshi hitabazwa inzego z’umutekano zikabashyira ku murongo, bakajya bavoma umwe umwe hakurikije igihe bahagereye. Iyo bitagenze bityo havoma ufite imbaraga kurusha abandi.

Impamvu y’uyu mubyigano wose, ngo ni uko aya mazi ari ay’umugisha, kandi akaba ngo yarahashyizwe na Bikiramariya, bituma uyanyoye yumva ko yakiriye imigisha ya Bikiramariya. Ikindi kandi ngo aya mazi ni umuti w’indwara zananiranye.

Ubuhamya

Umukobwa Kampire Esperance, afite imyaka 30.Kigali Today yamusanze kuri iyi soko, yaje kuvoma.Avuga ko buri mwaka aturuka mu Karere ka Rulindo kabarirwa muri Paruwasi ya Byumba, akaza aha I Kibeho aje gusenga ariko aje no kuvoma kuri aya mazi, kuko ngo yamuvuye amaso yari arwaye imyaka 15 yaranze gukira.

Mu buhamya bwe, avuga ko yarwaye amaso akiri muto, ababyeyi be bakamuvuza mu mavuriro atandukanye ariko amaso akanga gukira.Nyuma ngo yaje kumva ko Bikiramariya yabonekeye I Kibeho akahasiga amazi y’umugisha, kandi ngo ayo mazi akaba avura.

Agira ati:”Numvise bavuga ko I Kibeho hari amazi ya Bikiramariya, avura indwara, iyo umuntu ayiyuhagiye, nanjye ndahaza.Nari nararwaye amaso mfite imyaka itanu ariko yaranze gukira akajya atonyoka.Mpageze nafashe amazi nkajya niyuhagira mu maso mbwira Yezu nti:’Yezu nyuhagira rwose ku isoko yawe kuko watubwiye ko uwemera wese azakira’, nuko amaso atangira kugenda akira gahoro gahoro ubu yarakize burundu, kandi nari narivuje ahantu hose byarananiranye”.

Ubucuruzi bw’amazi y’umugisha

Bitewe n’uko abantu baba bashaka aya mazi ari benshi kandi isoko yayo ikaba iri mu kabande hasi, bituma hari abayakeneye bananirwa kujya kuyavoma kubera integer nke no kwirinda uwo mubyigano.

Bamwe mu baturage batuye hafi y’iyi soko iyo babonye umunsi nyirizina w’amasengesho wegereje, bafata amajerekani bakavomeramo aya mazi y’umugisha, ubundi bakayazamukana bakayagurishiriza hafi y’aho amasengesho abera.

N’ubwo ariko aba baturage baba bemeza ko ari amazi bavomye ku isoko ya Bikiramariya, biragoye ko umuntu yabyemera, na cyane ko bayavoma ntawe ubareba, bikaba byashoboka ko bavoma amazi yo ku yandi masoko bakaza kuyagurisha bayita ay’umugisha.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment