Nkuko isanzwe ibikora hirya no hino mu gihugu muri gahunda ya “gira inka”, tariki ya 26/8/2014 Croix-Rouge y’u Rwanda yagabiye inka 21 za kijyambere abaturage bakennye kurusha abandi bo mu mudugudu wa Zihare n’uwa Mbeho mu murenge wa Kibirizi, Akarere ka Gisagara. Abaturage bahawe inka ni abatishoboye bibumbiye muri Koperative ziri mu dusozi ndatwa twatoranyijwe na CRR kugira ngo igabanye ubukene bw’abahatuye.

Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Dr Nzigiye Bernard witabiriye umuhango wo gushyikiriza izo nka abagenerwabikorwa asobanura ko uwo mushinga icyo ugamije ari ugukura mu bukene abaturage. Yasobanuye ko hatanzwe inka 21 ariko zije ziyongera ku zindi zatanzwe muri kariya karere. Ibyo byose bikiyongera ku bindi bikorwa by’indashyikirwa bateyemo inkunga birimo amazu yubakiwe abana b’imfubyi n’abandi batishoboye, ishuri ribanza ryahubatswe, abana b’imfubyi barihiriwe amashuri n’ibindi.

m_CROIX-ROUGE y’u Rwanda yagabiye inka 21 za kijyambere amakoperative y’abatishoboye y

Mu midugudu yatoranyijwe ari nayo yatanzwemo inka, nkuko Perezida wa CRR akomeza abivuga ikorwamo ubukangurambaga butandukanye bugamije gukangurira abaturage kuboneza urubyaro, kwirinda indwara ziterwa no kutagira isuku n’ibindi.

Kamanzi Josephine, ni umwe mu bagenerwabikorwa agira ati “ ntabwo nsanzwe noroye, ariko ngize aya mahirwe yo guhabwa inka, nari nsanzwe ntunzwe no kubumba, kandi nta soko ry’inkono rikiboneka none ubu  ndashima cyane Croix Rouge. Inka mpawe izamfasha kubona ifumbire, ubundi ikazampa amata ngasezerera bwaki”. Yongeraho ko azirikana ko azayifata neza akaba nawe agomba kuzoroza abandi.  Mukamugema Marie mu buhamya bwe we agira ati “mbere narahingaga ariko sineze kubera kubura ifumbire, ariko ubu ngiye kugaburira inka mpawe, nzabona ifumbire bityo sinzongera kurumbya”.

Iyi gahunda ya Gira inka ntabwo Croix Rouge y’u Rwanda iyikorera mu karere ka Gisagara gusa kuko no mu turere tundi yagiye itanga inka. Inka zatanzwe mu karere ka Gisagara zikaba zifite agaciro ka miliyoni 10.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment