Akarere karasaba abafatanyabikorwa bako bakorera mu nkambi ya Mugombwa gusohoka bakanakorera hanze yayo bityo abaturage bakarushaho kutabona inkambi nk’ikibazo.

m_Gisagara

Mu nama yahuje akarere ka Gisagara n’abafatanyabikorwa bako bakorera mu nkambi ya Mugombwa barimo UNHCR, WORLD VISION, … tariki ya 21/08/2014 yize ku bufatanye bukwiye kuba hagati yabo kugirango impunzi zirusheho kumererwa neza kandi n’abaturage barusheho kuzibonamo.

Léandre Karekezi umuyobozi w’aka karere ka Gisagara yagaragarije aba bafatanyabikorwa ibikorwa by’iterambere biteganyijwe muri uyu murenge birimo kuhageza amashanyarazi, amazi n’ibindi, abasaba kureba nabo ibyo bagiramo uruhare bigamije guteza imbere abaturage.

Ibi umuyobozi w’akarere yabivugiye ko ngo hari ubwo usanga abaturage bamwe na bamwe babona kuba aho batuye harazanywe umubare munini w’abantu nk’uku kw’impunzi, bakumva ko ubuzima bugiye kuba ikibazo, ko aba bazanywe no kwangiza cyangwa ko hazabaho inzara, ariko kandi ahubwo bishobora kugira ingaruka nziza.

Ati “byaba byiza ibikorwa by’abafatanyabikorwa bisohotse bikagera no hanze y’inkambi kugirango bigirire akamaro abatuye aka gace bityo ntibabone impunzi nk’ikibazo ahubwo nka kimwe mu byabafashije”

Muri iyi mishinga ikorera muri iyi nkambi harimo iyatangiye ibikorwa bizanafasha abaturiye iyi nkambi, aha ni nka World Vision ifite igikorwa cyo gukwirakwiza amazi mu nkambi no mu baturage bayituziye. Aya mazi ntaragera ku gace kanini ariko ibikorwa byo kwagura aho agera ngo birakomeje.

Ntirenganya Deogratias ushinzwe inkambi ya Kigeme na Mugombwa avuga ko ibi bikorwa by’ubufatanye bigiye kuba hamwe y’akarere n’abafatanyabikorwa bakorera mu nkambi ya Mugombwa bizagira ingaruka nziza ku baturiye iyi nkambi ndetse n’akarere muri rusange.

Ati “Duhereye ku muhanda Mugombwa- Kibirizi uri gukorwa ku bufatanye bw’akarere na MIDIMAR ni igikorwa cy’ingirakamaro, abatuye Mugombwa rero ntibakwiye kubona impunzi nk’ikibazo ahubwo ni nka kimwe mu bisubizo kuko ibikorwa by’iterambere bizakomeza kwaguka”

Abafatanyabikorwa biyemeje kubikorera inyigo ndetse bemera no kwinjira mu bafatanyabikorwa b’akarere bemewe bazwi ku izina rya JADF.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment