m_Croix Rouge y’u Rwanda yashyikirije abashigajwe inyuma n’amateka inzu yabubakiye

Iyi nzu ni iyujurijwe Turiho Kubwimana

Abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi bashyikirijwe na Croix Rouge y’u Rwanda inzu 2 hamwe n’ibikoni byazo n’ubwiherero ndetse banakorerwa ibikorwa bitandukanye byo kuzamura imibereho yabo.

Abasigajwe inyuma n’amateka kandi basabwe kubungabunga ibibakorerwa ntibyangirike bityo nabo bakabasha gutera imbere, ibi babisabwe na perezida wa croix rouge y’u rwanda Dr Nzigiye Bernard mu muhango wo kubamurikira ayo mazu.

m_Croix Rouge y’u Rwanda yashyikirije abashigajwe inyuma n’amateka inzu yabubakiye1

Umuyobozi wa croix rouge y’u rwanda hamwe n’umuybozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Dr Nzigiye Bernard yagarutse kumyumvire ibaranga irimo kutitabira gukora no kubungabunga ibibakorerwa kuko usanga hari aho ibikorwa baba barabakoreye byangirika ntibabisane.

Avuga ko Urubyiruko rutandukanye rw’abashigajwe inyuma n’amateka  rwaturutse mu turere twa Musanze, Burera na Gicumbi kubufatanye na croix rouge y’u Rwanda bubatse inzu 2 bazishyikiriza imiryango y’abashigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Miyove itaragiraga aho iba.

m_Croix Rouge y’u Rwanda yashyikirije abashigajwe inyuma n’amateka inzu yabubakiye2

Turiho Kubwimana umwe mubashigajwe inyuma n’amateka

Turiho Kubwimana umwe mubashigajwe inyuma n’amateka ni umugabo ufite umugore n’abana babiri avuga ko igikorwa cyo kubakirwa inzu na croix rouge y’u Rwanda byamunejeje kuko yabaga mu gikoni cy’iwabo. Ubu akaba agiye kubaho atekanye n’umuryango we.

Ngo mu mibereho isanzwe atunzwe no gukora ibiraka byo kwikorera amabuye no guhingira abantu.

Ngo atarubakirwa iyi nzu yabaga mu gikoni cy’inzu y’iwabo ariko ngo muri iyo mibereho ye yibazaga uburyo azababonamo inzu yo kubaho n’umugore we bikamuyobera.

“ Nararaga nibaza uko nzabona inzu yo kubamo n’umugore n’abana babiri bikanyobera, ariko Imana irangobotse” Turiho Kubwimana.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe gukurikirana no guteza imbere imibereho y’abashigajwe inyuma n’amateka, Mutegwaraba Jacqueline avuga ko imiryango y’abashigajwe inyuma n’amateka itabayeho neza. ngo kandi uko kutabaho neza ni imyumvire igoranye yo kuba bakwitabira gukora bakiteza imbere.

m_Croix Rouge y’u Rwanda yashyikirije abashigajwe inyuma n’amateka inzu yabubakiye3

Indi nzu yubakiwe undi muryango w’abasigajwe inyuma n’amateka

Avuga ko hazakomeza gukorwa ubukangurambaga kugirango imyumvire yabo ihinduke, anashima kandi ibikorwa croix rouge ikomeje kubafasha mukuzamura imibereho myiza y’aba bashigajwe inyuma n’amateka.

Dr Nzigiye Bernard, Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda avuga ko nk’uko mu nshingano zayo ari ugutabara imbabare bamenye amakuru y’uko aba bashigajwe inyuma n’amateka batabayeho neza bityo bafata iya mbere mu kubafasha.

m_Croix Rouge y’u Rwanda yashyikirije abashigajwe inyuma n’amateka inzu yabubakiye4

Dr Nzigiye Bernard Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda

Gusa yasabye ubuybozi kubaba hafi bakabigisha bityo bakagendana n’igihe ndetse bagakora bakiteza imbere bakareka gukomeza gutegereza gufashwa kuko intego ya buri munyarwanda ari ukwigira.

Imiryango 23 y’abashigajwe inyuma n’amateka niyo ituye muri uyu mudugudu wo mu murenge wa miyove, uretse kuba croix rouge y’u rwanda yabubakiye izi nzu, yanabigishije gukora uturima tw’igikoni, ibatoza kugira isuku aho baba no ku mibiri yabo , ndetse inigisha ababyeyi gutegura ifunguro ryuzuyemo intungamubiri kugirango irwanye indwara zikomoka ku mirire mibi.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment