m_Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Kirehe mu rugendo rwo kwamamaza Bikiramariya

Kuwa gatanu tariki 15 Kanama, 2014 muri Paruwasi Gaturika ya Kirehe, imbaga y’abakirisitu basengera muri iyo Paruwasi bayobowe n’abapadiri 3 bahakorera ubutumwa bakoze urugendo rutagatifu kuva kuri Paruwasi kugera ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kirehe. Intego nyamukuru y’urwo rugendo ni ukubahisha Bikiramariya nk’umubyeyi Imana yahisemo kugira ngo abyare umukiza no kumwamamaza hose.

Muri urwo rugendo rwari rwitabiriwe n’abantu bagera kuri 2000 bose bagaragazaga  ibyishimo byinshi baririmba ndetse bakanyuzamo n’akadiho mu  ndirimbo zihimbaza Bikiramariya.

Nk’uko Cesar Bukakaza, Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kirehe yabidutangarije, intego y’uru rugendo ni ukubahisha Bikiramariya nk’umubyeyi Imana yahisemo kugira ngo abyare umukiza. Ngo rwari nanone urugendo ruganisha abakristu ku Mana babinyujije kuri Bikiramariya wabyaye umwana w’imana.

 m_Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Kirehe mu rugendo rwo kwamamaza Bikiramariya1

Abakirisitu bo muri iyo Paruwasi batangaza ko  bimaze kuba umuco muri Paruwasi yabo ko buri tariki 15 Kanama  bakora urwo rugendo bizihiza uwo munsi banagaragaza uruhare Bikiramariya afite mu mibereho yabo y’ukwemera.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment