Impuzamatorero Christian life yahaye Mituweli abakene barimo abasigajwe inyuma n’amateka 230 bo mu murenge wa Kagano muri Nyamasheke ngo mu rwego rwo kubafasha kugira ubuzima bwiza bivuza bakazaboneraho kuzamura imibereho yabo.

imiryango y’abahawe Mituweli

imiryango y’abahawe Mituweli

Mutarambirwa Jean Marie ukuriye ibikorwa bya Chistian life muri Nyamasheke avuga ko we na bagenzi bashatse kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda bakiri inyuma mu majyambere.

Mu gutegura icyi gikorwa ngo basura ingo zitandukanye bababwira inkuru nziza y’urukundo rw’Imana ariko ngo basanze mu bo bayibwiraga harimo imiryango ikennye cyane itabasha no kwitangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli. Aba bakene basaga 230 nggo biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka.

m_Aba ni abaturage bo muri Koreya batanze Mituweli kuri abo basigajwe inyuma n’amateka

Aba ni abaturage bo muri Koreya batanze Mituweli kuri abo basigajwe inyuma n’amateka

Bwana Mutarambirwa ati “Ibi ni bimwe mu bikorwa dukora byo gufasha abakene. Tureba abakennye kurusha abandi tugafatanya n’inzego z’ibanze mu kubafasha mu by’ibanze nko kubona uko bazivuza. Turizera ko ari igikorwa cyiza gishimwa n’Imana kandi tuzakomeza gufasha abatishoboye dufashijwe n’abaterankunga  b’abagiraneza dufite.”

Shumbusho Jacques  atuye ahitwa Kabugabo mu kagari ka  Mubumbanomu murenge wa Kagano, akaba umwe mu bahawe ubwisugane mu kwivuza buzwi nka Mutuelle de santé, yavuze ko ari ibintu by’agaciro gakomeye kuba hari abagiraneza bibuka ko hari abakene batagira kivurira bakabafasha kugira ngo ejo batazicwa n’indwara.

m_imiryango y’abahawe Mituweli2

Yagize ati “Turashimira abagiraneza batwibutse, ndetse turashimira leta ibyo ikomeza kudukorera ngo duve mu bukene, ariko kandi tugasaba ko ibibazo byacu abasigajwe inyuma n’amateka byacyemurwa mu buryo bwihariye kuko dufite ibibazo byinshi bijyanye n’ubutaka ku buryo hatagize igikorwa twazakomeza gusabiriza ubwisungane aho kwigira natwe.”

Umuryango Christian Life Volunteers umaze imyaka 20 ukorera mu Rwanda, cyane cyane mu ntara y’Iburengerazuba ukaba ngo uterwa inkunga n’abagiraneza bo muri Amerika ndetse na Koreya y’epfo.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment