Ishyirahamwe ry’amatorero y’Ababatisita mu Rwanda AEBR ryimitse abapasitori bane bari basanzwe ari abavugabutumwa muri AEBR mu mihango yabereye ahitwa mu Buhinga mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke kuwa 27/07/2014.

m_AEBR yimitse abapasitori bane

Umwe mu bapasitoro bashya

Harerimana Emmanuel, umwe mu bazamuwe mu ntera akaba umupasitoro avuga ko agiye kurushaho guharanira icyateza imbere umurimo w’Imana muri AEBR kandi ngo yizera ko Imana izamushoboza byose, akazasohoza inshingano kandi akazafasha abantu kumenya Imana no kubaho bafite ibyiringiro by’ubuzima bwiza butangwa na Yesu.

Yagize ati “Nzaharanira icyateza imbere umurimo w’Imana nywucengeze mu bantu bayo, kandi mbakundishe ibyiza by’ijuru mfatanyije n’abandi kugira ngo ingoma y’Imana irusheho kogera mu bantu.”

Umuvugizi mukuru wa AEBR witwa Munyamasoko Gato Corneille yavuze ko ashimishijwe n’intera amatorero yo muri Nyamasheke agenda atera kuko ngo benshi bamaze kwiga Bibiliya ndetse n’abakristu bakaba bamaze kwiyongera, akavuga ko ari igihe cyo kwibutsa abantu ko batazategereza ibiturutse mu ijuru, ahubwo ko uko guhurira hamwe basenga bakwiye kubibyaza umusaruro bakubaka amatsinda abafasha no mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Yagize ati “twebwe ntabwo tubwira abantu ko bazakizwa n’ibivuye mu ijuru ahubwo tubabwira guhuza imbaraga zabo, bagafatanya gusenga no gukora, bagahuza imbaraga zabo bakishyiyira hamwe bakora ibikorwa bituma bafashanya gutera imbere.”

Munyamasoko avuga ko AEBR ifite ibikorwa byinshi ikora mu burezi, mu mibereho myiza y’abaturage n’ivugabutumwa kandi ko bazakomeza gufatanya n’abakiristu bakazabigeraho.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, Bahizi Charles, yavuze ko ari igikorwa cyiza kuba itorero ryungutse abapasitoro bashya, avuga ko ari izindi mbaraga ziyongerye mu gusana imitima y’Abanyarwanda bagakomeza ubufatanye bw’inzego zose mu kubaka igihugu.

m_AEBR yimitse abapasitori bane1

Umuyobozi w’Akarere

Yagize ati “Twishimiye ko aba bashumba bashya baje gukomeza bwa bufatanye buranga inzego zacu za leta n’abanyamatorero, tugakomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere mu burezi, mu buzima, mu mibereho myiza y’abaturage n’ibikorwa by’amajyambere.”

Abagizwe abapasitoro ni Nsabimana Martin, Rugenera Fidele, Munyaneza Syldion na Harerimana Emmanuel. AEBR yageze mu Rwanda mu 1964, naho itorero rya Buhinga rifite abakristu basaga 1500, barimo abagera kuri 30 basoje amasomo bahabwaga kuri Bibiliya.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment