Abahawe inka bishimiye ko zigiye kubakura mu bukene

Abahawe inka bishimiye ko zigiye kubakura mu bukene

Ibi babisabwe n’ubuyobozi bw’umushinga Send Cow ndetse n’ubw’umurenge ubwo mu mpera z’icyumweru gishize tariki 27/6/2014 abagize itsinda DUHUMURIZANYE rigizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n’abagize uruhare muri Jenoside bahabwaga inka 24 n’umushinga SEND COW muri gahunda yo guhindura umuryango binyuze mu buhinzi, ubworozi n’iterambere rusange. Izi nka ziyongeraho inka 6 zatanzwe n’abaturage muri gahunda yo kwitura.

Mutimukeye Odette, umwe mubahawe inka aravuga ko izamufasha kongera umusaruro yakuraga mu murima we imuha ifumbire.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka Sebarundi Ephrem, yavuze ko yizeye ko inka aba baturage bahawe  zizabagirira akamaro, bityo abasaba kuzifata neza kuko inka ari intangiriro y’ubukire.

Yagize ati “ iyo ufite inka aba ari intangiro y’ubukire kuko uhita uva mu kicyiro cya mbere n’icya kabiri kandi nyuma y’imyaka ibiri iyo ayifashe neza ahita ajya mu cyiciro cya kane cy’ubudehe”.

Sebarundi yabasabye kuzifata neza kugirango bazabashe no koroza abandi, anasaba abatarazibona gukora cyane kugirango babashe kuzazigurira ariko ngo habonetse abaterankunga nabo bazakomeza bazihabwe

Abahawe inka banahawe n’imiti yazo

Abahawe inka banahawe n’imiti yazo

“ ndabasaba kuzibyaza umusaruro ndetse mukazitura bagenzi banyu batazifite murushaho kuba abaterankunga ba gahunda ya girinka”.

Umuhuzabikorwa w’umushinga SEND COW mu Rwanda , Muhoracyeye Angelique yasabye abahawe inka kuba abaterankunga b’iyi gahunda, bityo nabo umwaka utaha bazaremere bagenzi babo bataragerwa ho na gahunda ya girinka.

“ turabasaba ko umwaka utaha muzaba muri hano mwitura bagenzi banyu, kandi mugomba kureba ko iterambere ryanyu rishingiye kuri izi nka”.

Zimwe mu nka zatanzwe

Zimwe mu nka zatanzwe

Aba baturage bahawe inka, baje biyongera ku bandi 1052 aribo bamaze kugerwaho na gahunda ya GIRINKA mu murenge wa Ngeruka.

Umushinga SEND COW ukaba warahuguye abo baturage ubereka uburyo bwo bwo kuyorora, unabafasha kubaka ikiraro ndetse no guhinda ubwatsi.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment