Imihigo akarere ka Burera kasinyanye n’abafatanyabikorwa bako iragaragaza ko bakeneye amafaranga akabakaba miliyari esheshatu ngo ibyo bateguye gukora mu mwaka wa 2014-2015 bizagerweho.

Miliyari 6 nizo Burera ikeneye ngo yese imihigo

Aha abayobozi n’abafatanyabikorwa bareberaga hamwe uko besheje imihiho ya 2013-2014

Imihigo akarere ka Burera kasinyanye n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Burera kuwa 22/07/2014 ni 29, izagerwaho ku gaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyari eshanu na miliyoni 771 (Frw 5,771,170,060). Aya mafaranga yose azatangwa ku bufatanye bw’akarere ka Burera, JADF Burera, ibikorwa by’abaturage ndetse na Leta.

Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Burera JADF, Joint Action Development Forum-Burera biyemeje ko iyo mihigo basinyanye n’abaturage ba Burera imbere y’umuyobozi w’akarere ngo bazayesa yose uko yakabaye ngo kuko bafite ibikenewe byose.

Iyi mihigo izibanda ahanini ku kuzamura ubukungu bw’akarere ka Burera, hibandwa ku bikorwaremezo birimo kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika ndetse no kubaka ahacururizwa amavuta y’ibinyabiziga bise “station d’essance” habiri.

Miliyari 6 nizo Burera ikeneye ngo yese imihigo

Umuyobozi wa JADF yemeje ko imihigo ya 2014-2015 bazayesa yose

Rwigema Gilbert uyobora JADF Burera yavuze ko abagize JADF Burera biyemeje ko iyo mihigo yose izashyirwa mu bikorwa uko yakabaye kuko ngo bafite ibisabwa byose. Agira ati “Tubijeje kandi duhigiye imbere yanyu ko tuzesa imihigo yose kuko dufite ibisabwa byose: icy’ibanze dukeneye ni ubufatanye bwa twese n’ubushake hagati y’inzego zacu zose, abafatanyabikorwa n’ubuyobozi bw’akarere.”

Sembagare Samuel uyobora akarere ka Burera yashimye cyane abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere ngo kuko bagakunda. Uyu muyobozi akaba abashimira kuba batarigeze badohoka mu guteza imbere Abanyaburera, abasaba gukomereza aho kuko ibilkenewe ngo gatere imbere bikiri byinshi.

Miliyari 6 nizo Burera ikeneye ngo yese imihigo

Aha umuyobozi w’akarere yasinyanaga imihigo n’umwe mu bafatanyabikorwa b’akarere

Yagize ati “Turifuza ko abafatanyabikorwa bagira uruhare rugaragara mu iterambere kandi koko babifitiye amikoro n’ubushake. Turabashimira kandi kuba abafatanyabikorwa mwaraje gufatanya natwe mu gihe Burere hatagendwaga ku buryo bworoshye nta mihanda, ntaho gucumbika ariko tuzakomeza gufatanya kubishakira ibisubizo kandi twese hamwe tuzabigeraho.

Miliyari 6 nizo Burera ikeneye ngo yese imihigo

Umuyobozi w’akarere yasabye JADF guha abaturage ijambo mu igenamigambi ryabo

Uyu muyobozi yakomeje asaba abo bafatanyabikorwa kujya baganira n’abaturage bakamenya ibyo bakeneye, abaturage bakagira uruhare mu bibagenerwa, bakagira ibyemezo bafata, ndetse bakanagishwa inama.

Ngo ibyo nibyo bizaba ari ukwegereza abaturage ubushobozi kandi nibwo bazakora ibifitite baturage akamaro. Icyo gihe kandi bituma abaturage bagira ibikorwa ibyabo, bakabifata neza bikarushaho kuramba.

Mbere y’uko abagize JADF Burera basinyana n’umuyobozi w’akarere ka Burera imihigo y’umwaka wa 2014-2015, babanje kurebera hamwe uko besheje imihigo bahize mu mwaka 2013-2014, aho bagaragaje ko yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment