Urubyiruko rwa EAR Diyoseze ya Gahini ruri

Urubyiruko rusaga ijana rwo mu itorero rya Anglican diyoseze ya Gahini mu karere ka Kayonza ruri mu ngando mu murenge wa Murundi, aho ruri kubumba amatafari yo kubakisha amazu y’imiryango 50 y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

 Urubyiruko rwa EAR Diyoseze ya Gahini ruri mu ngando

Ni igikorwa batangiye kuva ku wambere tariki 30/06/2014, bakavuga ko bagikora mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya kuko bimwe urukundo kandi bari barukeneye, ariko by’umwihariko ngo bakaba bashaka kwerekana isura y’umuntu wamenye Imana kandi uri mu gihugu cyiza nk’uko Shema Ezra abivuga.

Agira ati “Dufite ishyaka [ryo gufasha aba bantu] kuko tubibakuraho tukabyishyiraho kuko niba barababaye natwe tukababarana na bo kuko natwe byatubaho, dushaka kubereka isura y’umuntu wamenye Imana kandi uri mu gihugu cyiza”

Mukamurera Edisa na we avuga ko urubyiruko rwa EAR Gahini rukimara kumenya ko Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya badafite amazu babamo, bahise biha gahunda yo kujya kubafasha kubona aho baba hameze neza.

Pasiteri Hakizimana Appolinaire akaba na Archi-dicon mu itorero Anglican Diocese ya Gahini uri kumwe n’urwo rubyiruko muri iyo ngando, avuga ko itorero rifite inshingano yo kugaragaza ibikorwa by’urukundo no kwita ku bantu babaye, ari na yo mpamvu urwo rubyiruko rwagiye gutanga umusanzu wa rwo kuri abo Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.

Yongeraho ko urwo rubyiruko rwumva neza agaciro k’ibyo rukora, bitewe n’uko babikora ku bushake nta muntu n’umwe ubibahatiye.

Yagize ati “Aba ni urubyiruko rwarezwe n’ijambo ry’Imana kandi barizi neza, kandi bazi neza n’amateka y’igihugu cyacu ukuntu urubyiruko rwababanjirije rwagize uruhare mu kugisenya. Bakora ibikorwa nk’ibi kugira ngo bakosore imyitwarire mibi y’urubyiruko rwababanjirije. Barabyishakira nta tegeko, ubu hari abandi bagenda badusanga hano tutanabahamagaye”

Abirukanywe muri Tanzaniya bavuga ko kuva bagera mu Rwanda bakiriwe neza, ariko ngo igikorwa cy’urukundo bari gukorerwa n’urwo rubyiruko cyabarenze kuko batigeze babibona aho babaga, nk’uko bivugwa na Muteteri Genesta ukuriye abadamu birukanywe muri Tanzaniya. Yongeraho ko babayeho nabi bakiri muri icyo gihugu ariko bakumva batataha mu Rwanda kuko batiyumvishaga ko u Rwanda rumeze nk’uko bari kurubona nyuma y’aho barutashyemo.

Ati “Ibi byo byarenze ubwenge bwacu twishimye cyane sinabona uko navuga uru Rwanda. Twabaye muri Tanzaniya tubaho nabi tutazi ko u Rwanda rumeze gutya, na Kikwete [perezida wa Tanazaniya] yatwirukana tukumva tutaza mu Rwanda ngo tubeho ariko urukundo batugaragariza twari tutararubona”

Igikorwa urubyiruko rw’itorero rya Anglican diyoseze ya Gahini ruri gukorera Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya ngo kigaragaza ko imyumvire y’Abanyarwanda igenda izamuka haba mu gufashanya no kwigira ndetse no guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi Murekezi Claude.

Yongeraho ko ari ikimenyetso cy’uko imyumvire y’urubyiruko mu gukunda igihugu igenda izamuka, ndetse n’amadini agafatanya n’ubuyobozi bwite bwa leta mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment