Mu gihe mu karere ka Karongi hari imiryango myinshi y’abafatanyabikorwa mu iterambere, imirenge y’ako karere iri mu bice byitaruye umuhanda wa kaburimbo ngo ihangayikishijwe no kuba nta bafatanyabikorwa bayigeramo ngo bayifashe mu bikorwa bitandukanye bikura abaturage mu bukene.

abafatanyabikorwa mu karere ka Karongi mu nama n’abayobozi b’akarere

abafatanyabikorwa mu karere ka Karongi mu nama n’abayobozi b’akarere

Ibi byongeye kugaragazwa ubwo abayobozi b’akarere ka Karongi bahuraga n’abafatanyabikorwa bako kuwa 17/07/2014, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Mutuntu akagaragaza ko mu murenge ayoboye ufite hegitari zisaga 500 ziberanye n’igihungwa cy’imyumbati ngi babuze imbuto yo guhinga kandi abafatanyabikorwa muri ako karere bavuga ko batanga imbuto mu baturage.

Mu bafatanyabikorwa basabye gukorera muri Karongi, ngo benshi bavuze ko bazafasha abaturage mu by’ubuhinzi. Ubu ndetse ngo ni benshi batanga insina zigezweho mu bahinzi ariko ngo nta mufatanyabikorwa n’umwe wemeye kuzatanga imbuto y’imyumbati.

Abari muri iyi nama yahuzaga akarere ka Karongi n’abafatanyabikorwa bemeje ko kuba nta mufatanyabikorwa wabonetse mu gufatanya n’akarere gushakira imbuto y’imyumbati abahinzi bo muri Mutuntu ngo biterwa n’uko uwo murenge uri kure ya kaburimbo.

Umuyobozi w’Ibiro by’Abinjira n’Abasohoka mu karere ka Karongi yasabye ko akarere kajya kagena ibyo abafatanyabikorwa bagafashamo agira ati “Abafatanyabikorwa bagomba kujya bashingira ku byo akarere gakeneye, aho kuzana ibyo bitekerereje wenda bitari mu byo abaturage bakeneye cyane.”.

Aha bamurikaga ibyo bateganyije gukora mu igenamigambi

Aha bamurikaga ibyo bateganyije gukora mu igenamigambi

Hagaragajwe kandi ko muri ako karere abafatanyabikorwa bagongana mu bikorwa bimwe hagati yabo kuko bose usanga bihindira gukorera hafi ya kaburimbo.

Abafatanyabikorwa batunze agatoki ubuyobozi bw’akarere

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Karongi bo basanga ngo uko guhurira mu bikorwa bimwe ahantu hamwe hari ahandi babikeneye kandi batagezweho biterwa no kuba akarere katagira urutonde ruhamye rw’abafatanyabikorwa b’akarere n’aho bakorera n’igikorwa nyacyo kuko ngi byajya bifasha kumenya abo bemereye gukorera mu karere kabo niba nta bakora ibisa n’ibyo usaba mushya akora.

Hakizimana Sebastien ni umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu, akaba n’umuyobozi wungiri w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa JADF, Joint Action development Forum. Yavuze ko urwo rutonde ruhari ndetse ngo runagaragara ku rubuga rwa internet rw’akarere.

Ibi ariko ngo ntibibuza abafatanyabikorwa kugonganira ahantu hamwe. Bwana Hakizimana nawe yanenze ko usanga abafatanyabikorwa batanga inka bari ahitwa Bwishyura na Rubengera, utanga ingurube na we ugasanga agiye Bwishyura na Rubengera, imirenge yegereye kaburimbo n’umujyi mu gihe mu mirenge yitaruye umuhanda batahagera. Uyu muyobozi ushinzwe ubukungu yavuze ko ibyo bigaragaza intege nke mu kurwanya ubukene kuko ngo usanga abaterwa inkunga bahora ari bamwe.

Abafatanyabikorwa n’abayobozi b’akarere ka Karongi bavuze ko bazahurira mu mwiherero n’abayobozi b’imirenge bakaarebera hamwe ibyo abafatanyabikorwa bateganya gufashamo akarere, bakabagabanya mu mirenge hashingiwe ku byo bakora n’imirenge ibikeneye kurusha iyindi.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment