Abakirisito basengera mu idini rya ADEPR ahitwa Berwa muri paruwasi ya ADEPR Cyarwa bamaze gukusanya amafaranga azarihira abakene 200 imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza Mituweli bo mu gace ka Cyarwa.

Cyari igiterane cyo guhimbaza Imana banashishikarizwa gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza
Cyari igiterane cyo guhimbaza Imana banashishikarizwa gufasha abatishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza

Igikorwa cyo gukusanya aya mafaranga y’inkunga ku batishoboye cyabaye mu giterane cy’amasengesho n’indirimbo abasangera mu mudugudu wa ADEPR Berwa bakoze ku matariki ya 17 kugera kuri 20/07/2014.

Pasiteri Gerard Nyombayire ukuriye ADEPR Cyarwa yavuze ko impamvu biyemeje kwishyurira abatishoboye Mituweli ari uko basanze mu nzego z’ibanze bemeza ko hari abakene baba bamwe badashobora kwibonera iyo miusanzu kandi ubu ngo mu kwezi kwa Nyakanga ari cyo gihe kwishyura imisanzu y’umwaka 2014-2015.

 aba baririmbyi baririmbye ko ‘Roho nziza iba mu mubiri muzima’

aba baririmbyi baririmbye ko ‘Roho nziza iba mu mubiri muzima’

Pasiteri Nyombayire akomeza avuga ko mu giterano bagiranye banashishikarije abandi baturage kwitabira ubwisungane Mituweli, bakabikora mu miryango yabo, bakabishishikariza inshuti zabo kandi ngo ni inyigisho bizeye neza ko abakirisitu bumvise dore ko ngo muri icyo giterane bibukijwe ko ‘Roho nzima itura mu mubiri muzima.’ Nyombayire ati « Twabitangije ku mugaragaro kugira ngo twumvishe abantu ko bagomba kwishyura mituweli kandi ku gihe. »

Abitabiriye iki gitaramo bavuze ko ngo bakozwe ku mutima n’indirimbo yarimo ibango rigira riti « Roho nzima itura mu mubiri muzima, duhe agaciro ubwisungane mu kwivuza. Ugure Mituweli, ugurire babiri batatu, ugurire bane batanu, Imana izagushyigikira, duhe agaciro ubwisungane mu kwivuza…

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment