Umushinga Higa ubeho wari umaze imyaka itanu ufasha abakene bo mu karere ka Rulindo wasoje ibikorwa byawo kuwa 16/07/2014.

Ibi ni bimwe mu byo Higa Ubeho yigishije Abanyarulindo gutunganya

Ibi ni bimwe mu byo Higa Ubeho yigishije Abanyarulindo gutunganya

Bamwe mu bagenerwa bikorwa ba Higa Ubeho bavuga ko ngo wabafashije kugera ku iterambere ubafasha kumenye kuzigama no gukora bakiteza imbere, kurya indyo yuzuye, kugira isuku no  kumenya gukemura amakimbirane.

Mu bindi bavuga ko Higa Ubeho yakoze muri Rulindo harimo gufasha abana bakomoka mu miryango ikennye kwiga, bahabwa amafaranga y’ishuri n’ibikoresho.

Ndacyayisenga Joseph ukomoka mu murenge wa Burega avuga ko uyu mushinga wamufashije gutera imbere bamwigisha guhinga bya kijyambere, ubu ngo akaba ari mu bakungu kandi afite umurima muto kuko yamenye kuwubyaza umusaruro ugaragara.

Ngo yize kandi kongerera agaciro umusaruro we, akabyaza ibindi biribwa ibivuye mu musaruro w’ibyo ahinga nko gukora amandazi mu bijumba n’umutobe mu mbuto.

Akarere ka Rulindo kavuga ko uyu mushinga wafashije abaturage gutera imbere cyane cyane ubafasha guhindura imyumvire. Murindwa Prosper ni umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe ubukungu uvuga ko ashima ibikorwa by’umushinga Higa Ubeho muri ako karere.

Avuga ko mu gihe uyu mushinga uhagaritse ibikorwa byawo, ngo abaturage ba Rulindo basigaranye ibyo wabagejejeho kandi ngo gusakaza ubumenyi ku bandi. Yagize ati “Ibikorwa bya Higa Ubeho abaturage bacu babyigiyeho byinshi ku buryo bazakomeza kubikurikiza kandi n’ubuyobozi tuzabahora hafi ngo bazasakaze ubumenyi no ku bandi.”

Umushimga Higa Ubeho wari umaze imyaka itanu ufasha abaturage batishoboye muri Rulindo, bigishwa cyane cyane ubuhinzi n’ubworozi no kumenya gutegura indyo yuzuye ku bufatanye n’ibigo nka Duhamic-ADRI na WIF.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment