Umuryango AEE ngo ushishikariza

Imikoreshereze y’agakingirizo nka bumwe mu buryo bwo kwirinda kwandura virusi itera SIDA ni impaka zikunze kugibwa na benshi mu banyamadini. N’ubwo ubushakashatsi bugaragaza ko kari mu buryo butanga amahirwe asaga 50% yo kutandura igihe kakoreshejwe neza, bamwe mu banyamadini basa n’aho batakemera, ahubwo bagashishikariza abayoboke ba bo kwifata.

Nyamara ariko ngo hari ubwo kwifata

Nyamara ariko ngo hari ubwo kwifata binanirana, n’abiyita ko bakijijwe bakaba bagwa mu mutego w’ubusambanyi kandi kwitwa ko bakijijwe bigatuma bagira isoni zo kugura agakingirizo, ari na byo bituma bakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bikaba byabaviramo kwandura virusi itera SIDA, nk’uko Ndayambaje Anastase wo mu kagari k’Umubuga mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza abivuga.

Agira ati “Tuba mu isi y’ingaruka z’icyaha, abo bamenye Imana satani ahora abagera imyambi abasha kubakoresha amakosa, ariko babashije n’aho bakora batwigishije kuba twakoresha agakingirizo, abajyanama b’ubuzima mu midugudu barabutanga, abananiwe kwifata bajya begera abajyanama b’ubuzima aho kugira ngo bakore imibonano mpuzabitsina idakingiye”

N’ubwo bamwe mu banyamadini badakozwa iby’ikoreshwa ry’agakingirizo mu rwego rwo kwirinda kwandura Virusi itera Sida, umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE wo usa n’aho udatsimbaraye cyane kuri ayo mahame.

Umuhuzabikorwa wa wo mu turere twa Rwamagana na Kayonza Kabagambe Wilson avuga ko na bo nk’umuryango w’ivugabutumwa bashishikariza abantu mbere na mbere kumenya Imana no kwakira umwami Yesu akababamo kuko ari bwo buryo bwizewe bwatuma umuntu yirinda. Gusa uwo muryango ngo unemera ko hari abantu batemera kuba muri uwo mwami kandi bakeneye kugira ubuzima bwiza bagakangurirwa gukoresha agakingirizo.

Kabagambe agira ati “Twebwe AEE tubwira abantu ko inzira yo kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ijana ku ijana ari ukwakira umwami Yesu. Ariko hari abatabyemera kandi ntabwo tubareka ni abantu dukeneye ko bagira ubuzima bwiza nk’Abanyarwanda. Ntabwo tuvuga ko agakingirizo tutakemera, tubwira umuntu ibyo agomba gukora, ariko niba abyanze hari n’agakingirizo, ntabwo rwose tugata inyuma”

Umuryango AEE tariki 10/06/2014 wakoreye abaturage bo mu murenge wa Ruramira ubukangurambaga bugamije kubashishikariza gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza no kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA. Abaturage babwiwe ko uburyo bwizewe bwo kwirinda SIDA ku gipimo kirenga ijana  ku ijana ari ukumenya Imana bakirinda gukora ibyaha, ariko n’abinangiye basabwa kwirinda bakoresha agakingirizo n’ubundi buryo bushoboka bwabafasha kwirinda.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment