Plan Rwanda yahaye impuzamakoperative mudasobwa zifite agaciro gasaga miliyoni 12

Umuryango Plan Rwanda watanze ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa 18, imashini zisohora inyandiko (printers) 18 biherekejwe n’ibindi bikoresho bijyana na byo ku mpuzamakoperative 18 zikorera mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Kayonza na Gatsibo; hagamijwe kubongerera ubushobozi butuma bakora neza akazi kabo.

Plan Rwanda yahaye impuzamakoperative mudasobwa zifite agaciro gasaga miliyoni

 Izi mudasobwa zo mu cyiciro cya “Desktop” ndetse n’ibindi bikoresho byatanzwe tariki ya 12/06/2014, bifite agaciro ka miliyoni 18 n’ibihumbi 643 by’amafaranga y’u Rwanda, bikaba byitezweho kuzamura imikorere myiza y’izi mpuzamakoperative ndetse n’amakoperative nyirizina azigize.

Plan Rwanda yahaye impuzamakoperative mudasobwa zifite agaciro gasaga miliyoni3

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yatangaje ko ubusanzwe amakoperative yajyaga ahura n’ibibazo byo kutagira ibikoresho bihagije, ariko ngo nyuma y’uko izi mpuzamakoperative zibonye mudasobwa ndetse n’ibyuma bifasha mu gusohora inyandiko, ngo bizafasha mu kwihutisha akazi cyane cyane mu gutanga raporo.

Bwana Uwimana akaba asaba abahawe ibi bikoresho kubifata neza no kubibyaza umusaruro ndetse agashimira umufatanyabikorwa Plan Rwanda watekereje gufasha uru rwego rw’amakoperative kugira ngo rubashe kwiyubaka mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Plan Rwanda yahaye impuzamakoperative mudasobwa zifite agaciro gasaga miliyoni 3

Niyigena Lydie, umunyamabanga ncungamutungo w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abamotari rifite icyicaro mu karere ka Kayonza, avuga ko ibi bikoresho bahawe bizabafasha mu kazi kuko ngo gukora raporo n’inyandikomvugo byabagoraga cyane bandikisha ikaramu kandi bakabibika mu mpapuro gusa, none ngo babonye uburyo bw’ikoranabuhanga buzaborohereza akazi kandi bakaba bizeye umutekano w’inyandiko zabo.

Pastor Rukema Ezeckiel ukuriye Plan Rwanda mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo, yatangaje ko batekereje gufasha izi mpuzamakoperative nyuma yo kugaragarizwa ikibazo cy’uko batabashaga gukora amaraporo byihuse kuko bandikishaga ikaramu ku mpapuro kandi bikaba bitakijyanye n’igihe. Ngo kubafasha muri ubu buryo bikaba bizabafasha kwihutisha akazi ndetse no gutanga serivise nziza.

Pastor Rukema akaba yasabye abahawe ibi bikoresho kuzabikoresha neza birinda kubyangiza kugira ngo babashe kubibyaza umusaruro w’akazi kabo.

Mbere yo guhabwa izi mudasobwa n’ibikoresho bijyana na zo, Plan Rwanda yabanje guhugura abakozi b’izo mpuzamakoperative ku buryo bazabasha kubikoresha nta nkomyi.

Umuryango Plan Rwanda, ubusanzwe wibanda ku bikorwa byo gufasha abana kugera ku iterambere rirambye binyuze mu gushyigikira burezi, gufasha abana bo munsi y’imyaka 5 gukura neza, kuzamura ubukungu ndetse no kurinda umwana ihohoterwa.

Izi mudasobwa 18 n’ibikoresho bijyana na zo zatanzwe ku bufatanye bwa Plan Rwanda n’Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment