m_Abanyamadini n’amatorero baranengwa kuba batararinze umukumbi Imana yabaragije

Umwe muba pasitori avuga ijambo

Abanyamadini n’amatorero bo mu karere ka Rusizi barasabwa kurinda Umukumbi w’intama Imana yabaragije bakora cyane kugirango bahindure amateka yaranze Abanyarwanda Mugihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.

 Ibi babisabwe ubwo impuzamatorero y’Abakristu basengera mu madini yose yo muri rusizi  bibukaga abakristu ndetse n’abayobozi b’amadini ya gikristu bishwe muri Jenoside yakorewe batutsi mu 1994. Muri uyu muhango abakristu bakaba bashimye uko igihugu kiyobowe nyuma ya jenoside na gahunda ya ndi umunyarwanda kuko ishimangira ubukristu nyabwo.

Uyu muhango wo kwibuka kuncuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka nyuma hashyirwa indabo ku mva mu rwibutso rw’umurenge wa Kamembe ruri kuri stade y’akarere ka Rusizi aharuhukiye imibiri isaga1000 y’abatutsi bazize Jenoside yabakorewe mu 1994 nyuma bakomereza ibiganiro muri stade.

Ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku mateka mabi yaranze Abanya Rwanda muri Leta zabanjirije iy’ubumwe bw’abanyarwanda   , batanga ihumure ko igihugu gifite ahazaza heza kubera ubuyobozi bwiza.

Pastor Byamugu Lazare ukuriye impuzamatorero ya gikristu mu karere ka Rusizi yanenze ko abakristu batitabiriye iki gikorwa ariko akaba yashimye ibimaze kugerwaho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi aho avuga ko babikesha ubuyobozi bwiza buriho.

Mu kiganiro cyatanzwe na Pasteri Nzabonimpa Kaneziyo, yavuze ko  ivangura ry’amoko yabaye mu Rwanda ryageze no mu matorero nta gihe abantu bigeze bagira amahoro ariko ubu ngo nta muntu wakongera guhubukira gukora amakosa atabanje gushishoza akaba anashima gahunda ya “Ndi umunyarwanda”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bayihiki Basile yanenze abashumba kuba barataye inshingano zabo zo kurinda intama baragijwe n’Imana zigapfa babireba  aboneraho kubasaba guhindura ayo mateka.

iki gikorwa cyitabiriwe n’abakristu 148 gusa mu gihe abasaga 90% batuye Rusizi ari abakristu. Hakusanijwe inkunga ingana n’amafaranga 13700 yo kuremera umuturage utishoboye wacitse ku icumu na sheke y’amafaranga ibihumbi 400 azafasha mu kubaka urwibutso rw’akarere Rusizi.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment