m_Umushinga Send a Cow wahaye abaturage inka 32

Kuri uyu wa kane tariki ya 26/4/2014, mu murenge wa Ntarabana ho mu karere ka Rullindo habereye igikorwa cyo guha inka bamwe mu baturage batishoboye batuye uyu murenge, nyuma y‘igihe kingana n’amezi atandatu bari bamaze bahabwa amahugurwa ku bijyanye no korora inka neza ngo ibashe gutanga umusaruro uhagije.

 m_Umushinga Send a Cow wahaye abaturage inka 32

Nk’uko aba baturage babivuga ngo inka zije bari bazikeneye, kuko ngo ubuzima bwabo bwari butameze neza ugereranije n’uko abandi baba babayeho.

Mu kiganiro twagiranye n’abaturage bahawe inka bayidutangarije ko kuba babonye inka hari byinshi bigiye guhinduka mu buzima bwabo, bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza.

Kubwimana Jean De Dieu yagize ati ”Kuba twaratoranijwe nk’abaturage bagomba guhabwa inka natwe twiyemeje kuzifata neza ku buryo n’uyu mushinga waziduhaye uzagaruka ugasanga zimeze neza. Izi nka zigiye guhindura ubuzima bwacu haba mu bukungu no mu mibereho myiza kuko abana bagiye kunywa amata, tubone ifumbire duhinge tweze.”

Ndayambaje Eugene ushinzwe ubworozi mu mushinga send a cow, wahaye aba baturage izi nka yavuze ko bazitanze muri gahunda yo gushyira mu bikorwa gahunda ya girinka munyarwanda, yatangijwe na  Nyakubahwa Prezida wa Republika Paul Kagame.

Ndayambaje akavuga ko kuba barahawe amahugurwa agera ku gihe cy’amezi atandatu byari ukugira ngo izi nka babashe kuzifata neza zizabafashe kwikura mu bukene.

Yagize ati ”nkuko tubigenza mu mushinga send a cow ntidutanga inka gusa ,ahubwo twigisha n’abazihabwa uburyo bwo kuzifata neza zikabasha kubyazwa umusaruro nk’uko bikwiye. Ni muri urwo rwego n’aba baturage twabanje kubahugura ku buryo bwo korora inka kandi amahugurwa bahawe nibayakurikiza dufite icyizere ko izi nka zizabungukira”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana Hategekimana, avuga ko nk’ubuyobozi bakurikirana inka zahawe abaturage kandi bakabafasha mu gihe zahuye n’ikibazo mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwazo.

Uyu muyobozi akaba yasabye aba baturage gufata neza izi nka kandi zazororoka bakoroza n’abandi batazihabwa zigakwira mu baturage bose.

Umushinga send a cow kuri ubu ngo umaze gutanga inka mu karere ka Rulindo mu mirenge ya Burega ,murambi na Ntarabana.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment