Unity Club intwararumuri, umuryango washinzwe na Jeanette Kagame Madamu wa Perezida wa Repubulika, ifatanyaje n’umuryango w’abapfakazi ba jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 Avega, bagiye gutangira igikorwa cyo kubakira amazu meza incike za jenoside.

ibi ngo biri mu rwego rwo kugirango babasajishe neza. Incike zitarubakirwa nyuma y’imyaka 20 jenoside ibaye, zivuga ko zihangayikishijwe no kuba zitarubakirwa.

kwihangira

Incike za Kinihira zanigishijwe kwihangira imirimo n’umuryango Avega

Ibi Unity club ikaba yarabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06/06/2014,  mu muhango wo gufata mu mugongo incike zo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango.

Akarere ka Ruhango kimwe n’utundi turere, hagaragara incike za jenoside, ariko zimwe muri zo zikavuga ko nyuma y’imyka 20 jenoside ibaye zitarabona aho zikinga umusaya, ndetse bamwe bakaba batari banagerwaho na gahunda ya Giranka.

yazimiye

Zafashe umwanya wo kunamira imiryango yabo yazimiye

Mu muhango wo gufata mu mugongo incike za jenoside mu karere ka Ruhango umurenge wa Kinihira mu kagari ka Gitinda tariki 6/6/2014, umuryango wa Unity club, wahumurije izi ncike zifashwa n’Avega, ko hagiye gutangira igikorwa cyo kuzubakira inzu muri buri karere.

Regine Iyamuremye waje muri uyu muhango ahagarariye ubuyobozi bwa unity club, yavuze ko uku guhuriza hamwe incike muri buri karere, bizatuma babasha kwitabwaho kugirango basazishwe neza.

Urutonde

Urutonde rw’abavandimwe b’izi ncike bahitanywe na jenoside

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, avuga ko ubuyobozi nabwo buzakomeza kubaba hafi uko amikoro azagenda aboneka.

Umurenge wa Kinihira ugaragaramo incike 7, hakaba hari imwe itagira aho iba, izindi nazo zikaba zikeneye ubufasha kugirango zishobore gusaza neza.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment