Croix Rouge y’u Rwanda ishishikajwe n’uko abagenerwabikorwa bayo bagira ubushobozi bwo gukemura ibibazo bahura nabyo (community resilience). Mu bufatanye bw’abakorera bushake bayo n’inzego za Leta isanzwe ifasaha imiryango itishobye yo muri aka karere kwivana mu bukene ngo igere ku buzima bwiza.

Mu nama intumwa zayo zakoreye mu karere ka Ngororero hamwe n’inzego zinyuranye ziyobowe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imari n’iterambere ry’ubukungu Bwana Mazimpaka Emmanuel akaba na perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda mu karere ka Ngororero; zashyize ahagaragara gahunda y’imyaka 3 yubakiye ku mibereho myiza y’abaturage hatangwa ubushobozi bwo kwivana mu bukene no kugira ubuzima buzira umuze.

Mu karere ka Ngororero Croix-Rouge itanga ubufasha butandukanye

Mu karere ka Ngororero Croix-Rouge itanga ubufasha butandukanye

 

Muri iyi gahunda kandi hazigishwa isuku n’isukura, imirire myiza no kubona amazi meza. Byose bikazakorwa n’abakorera bushake buri umwe mu bagera kuri 500 bo muri aka karere akazita  kungo 15. Iyi gahunda yagenewe  rwfrs 33,000,000

Indi gahunda ni ijyanye no kugabanya ibiza (disasters reduction) ifite ingengo y’imari ingana n’amafaranga miliyoni 59. Ibi byose bizakorwa hagamijwe ko abaturage bashobora kwiyubaka hakazaba isuzuma rigamije kureba niba koko abagerwabikorwa barateye intambwe igaragara.

Ubufasha ku bakene n’abahuye n’ibiza ni bimwe mu bikorwa bya Croix-Rouge mu Ngororero

Ubufasha ku bakene n’abahuye n’ibiza ni bimwe mu bikorwa bya Croix-Rouge mu Ngororero

Muri rusange hateganijwe miliyoni 142 zigenewe abagerwabikorwa 600 bazava mu cyiciro cy’ubudehe cya 2 bakinjira mu cya 3. Ibi byose bikazagerwaho ku bufatanye hagati y’inzego zibanze n’abakorerabushake ba Croix Rouge y’u Rwanda. Bwana Mazimpaka yavuze ko hagiye gutegurwa igenamigambi rizahuza impande zombi kugirango biriya bikorwa bizagere ku ntego koko.

Ubuyobozi bwa Croix Rouge ku rwego rw’igihugu burateganya kubaka mu murenge wa Hindiro biro ya Croix rouge y’akarere ka Ngororero. Bamaze kumva ibyiza n’intera ikomeye ya croix Rouge imaze kugeraho abari mu nama basabye amahugurwa yimbitse yagera no mu bigo by’amashuli.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment