Karongi: Urubyiruko rwo muri Young Generation Forum rwaremeye abagizwe incike na Jenoside bo mu Bisesero

Urubyiruko rwibumbiye muri Young Generation Forum, kuri uyu wa 21 Kamena 2014 rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero rugamije kwigira ku butwari bwaranze abasesero maze runaha abagizwe incike na Jenoside bo mu Bisesero inka ebyiri zifite agaciro k’ibihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda (600,000Rwf) runizeza abo basaza n’abakecuru ko rugiye kujya rubaba bugufi rukabafasha kubona bimwe mu byo badashobora kubona kubera integer nkeya.

Kagabo Jacques, Umuyobozi wa Young Generation Forum, avuga ko uru rubyiruko rwagiye gusura Urwibutso rwa Bisesero kuko bazi ko amateka ya Bisesero arimo ubutwari. Agira ati “Tujya kuza kubasura ntabwo byari ukubasura gusa. Twari tuje kuvoma, twari tuje kurahura ubutwari.” Kagabo akavuga ko mu miryango bigiramo byinshi, mu mashuri bakigiramo byinshi ariko ubutwari akaba Atari ikintu gipfa kuza gusa ahubwo ngo bugira isoko bityo agashimira abasesero ko babaye urugero mu bihe bitoroshye ku buryo amasekuru n’amasekuruza bazajya bafatira urugero ku butwari bw’abasesero.

Uyu Muyobozi wa Young Generation Forum akavuga ko ubu butwari urubyiruko rutazabutezukaho kuko ngo n’ubwo n’ahandi baciye mu nzira y’umusaraba ariko mu Bisesero bikaba byari ku rwego rwihariye. Ibi akabivugira ko Abasesero birwanyeho bakoresheje intwaro gakondo kandi nyamara bahangana n’imbunda za kizungu.  Afatiye ku buhamya bw’amateka ya Jenoside bumviye aho mu Bisesero, Kagabo akaba yibukije ko urugamba rwo guhangana n’amacakubiri nk’aya yahembewe n’abazungu akageza u Rwanda kuri Jenoside rukiri rurerure. Yagize ati “Urugamba ruracyari rurerure ariko urhare runini ni urwacu urubyiruko. Abafite umusaraba munini ni twebwe urubyiruko kuko ni twebwe umwanzi  uyu munsi areba ni natwe umwanzi yumva ko yacishamo ibyo yakoze ngo yongere abe yabikora uyu munsi.”

Abanje kwisegura ku Bagatolika yagize ati “ Dufatiye nko kuri Kiliziya Gatolika, penetensiya yari uburyo bw’ubutasi abazungu bakoreshaga kugira ngo bamenye icyo dutekereza babone uko batubibamo amacakubiri.” Akavuga ko ubu mwari uburyo bakoreshaga bwo kumenya uko Abanyarwanda babayeho. Akomeza avuga ko nyuma yo kumenya ko inzira bakoresheje mbere bamenye ko Abanyarwanda bayimenye hari ubundi buryo barimo gukoresha ariko noneho badakoresha mu bakuze ahubwo bakoresha mu rubyiruko. Ati “Uyu munsi FDLR irimo gushaka abayoboke bashya. Ariko se abantu b’ingengera nka FDLR babona abayoboke bashya gute se? Ni abazungu babibafashamo.” Agasaba urubyiruko kudaha umwanzi icyuho na gito kandi ko yizera ko amateka hari icyo yigishije urubyiruko rw’uyu munsi ku buryo rwiteguye guhanganira igihugu kugira ngo igihugu kitazasubira mu icuraburindi ukundi.

Naho Kabarebe Sunday, umwe mu banyamuryango ba Young Generation Forum, ari na we washyikirije Abanya Bisesero b’incike za Jenoside inka ebyiri bahawe, akaba yizeje abari bari aho ko urubyiruko rw’u Rwanda ruhora rwiteguye ku buryo u Rwanda rudateze gusubira inyuma. Ati “Abantu birwanyeho bagakoresha amacumu n’amabuye batweretse ko barwanira umutekano. Uyu munsi dufite igihugu cyateye imbere kandi gifite ibikoresho bihagije ntabwo bizongera. Buri muntu arinda umutekano wa mugenzi we.”

Uru rubyiruko rukaba kandi ruvuga ko rwiteguye guhangana n’uwari wese udashaka kugendera mu murongo igihugu kirimo cyangwa uwo ari wese washaka kugisubiza inyuma. Mu rwego rwo gukomeza kwifatanya n’Abasesero mu rugendo rwo kwiyubaka, uretse kuba babahaye inka, uru rubyiruko rukaba rwasabye umubano n’urubyiruko rwa Bisesero kugira ngo bafatanye kuba bugufi y’abasaza n’incike za Jenoside maze babere abana babo bambuwe ubugingo muri Jenoside aho batari.

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Karongi kimwe n’Ubuyobozi bwite bwa Leta bw’Akarere ka Karongi bukaba bwashimiye uru rubyiruko umutima rwagize wo kuza gufata ku masomo y’ubutwari kandi bukarushimira kuba mu nzira iganisha igihugu aheza. Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac, yagize ati “Iyo tubona urubyiruko ruturuka i Kigali rugakora uru rugendo rwose ruje kwigira ku butwari bw’Abasesero biduha icyizere ko ibyabaye bitazasubira.”

Naho Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukabalisa Simbi Dative, by’umwihariko akaba yashimiye urubyiruko rwo muri Young Generation Forum umutima rwagize wo kuba bugufi incike za Jenoside. Yagize ati “Hari byinshi muzabigiraho kuko nk’uko mwabyumvise ni abantu bagize ibyago bidasanzwe n’ubwo bagize ibyago abantu bafatanyije kwirwanaho barwana n’Abafaransa n’interahamwe bamwe muri bo bagapfa ariko bo nibura bashoboye kurokoka, bivuze ngo ubwo butwari uburyo babwishijwe namwe bazabubagezaho.” Mukabalisa agasaba uru rubyiruko kuzasakaza uyu muco w’ubutwari no mu rundi rubyiruko mu gihugu hose.

Uretse inka ebyiri zifite agaciro k’ibihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda (600,000Rwf) urubyiruko rwo muri Young Generation Forum rwahaye incike za Jenoside zo mu Bisesero, uru rubyiruko rwanateye inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000Rwf) Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment